Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Mutarama 2025, iragaragaza ko Thomas Lubanga Dyilo wahoze ayobora imitwe yitwara gisirikare muri Ituri akaba yarahamijwe ibyaha by’intambara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mbere yo kurekurwa mu 2020, yamaze kwinjira mu mutwe wa Zaire / ADCVI no koroshya ubufatanye bwawo n’Ihuriro AFC.
Nk’uko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zikunze kutavugwaho rumwe, zibitangaza, Lubanga, aherekejwe na Yves Khawa Panga Mandro, na we wafatiwe ibihano mpuzamahanga, yagize uruhare runini mu gukangurira, gushaka no guhuguza abarwanyi ibihumbi n’ibihumbi muri Ituri. Uyu bivugwa ko akora nk’umuyobozi mu rwego rwa morale w’umutwe wa Zaire / ADCVI, ngo yaba yarafashije kohereza intwaro, ndetse yohereza abarwanyi mu myitozo muri Tchanzu no muri Uganda, ndetse no kohereza abarwanyi kurwanya Ingabo za DRC ( FARDC).
Raporo ivuga ko kandi Lubanga yimukiye i Kampala, muri Uganda, muri Nyakanga 2024, aho yahuye na Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC-M23, n’abandi bayobozi. Mugenzi we, Yves Khawa ndetse ngo afite ifamu iherereye mu Karere ka Hoima (Uganda) hafi y’ikiyaga cya Albert, aho bivugwa ko ari inzira y’abarwanyi n’intwaro. Impuguke zivuga ko abarwanyi be bahabwa imyitozo ya gisirikare, itangwa n’abasirikare b’Abagande n’u Rwanda.
Abahanga bavuga ko Lubanga yohereje intumwa zo guhuza imitwe itandukanye yitwaje intwaro muri Ituri, cyane cyane imitwe ya MAPI na Zaire / ADCVI. Nubwo MAPI yahisemo kugumana ubwigenge bwayo, yemeye gukorana n’ihuriro rya AFC-M23. Uku kwegerana kwatumye bishoboka gushyiraho ingamba rusange zo kwibasira FARDC no guhuza ibikorwa mu turere twa Djugu, Mahagi na Aru.
Umuryango w’Abibumbye ushimangira ko ibyo bikorwa bijyana n’inama zisanzwe zibera muri Uganda ndetse n’inkunga y’ibikoresho biva mu karere, bibangamiye umutekano wa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru nk’uko inkuru dukesha Actualite.cd ivuga. Raporo iragaragaza kandi uruhare rwa Innocent Kaina, uzwi ku izina rya India Queen, wahoze ari umuyobozi muri M23, ubu ukorana cyane na Lubanga ari i Kampala mu guhuza ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Guverinoma ya Uganda, ubwo yabazwaga n’itsinda ry’impuguke, yahakanye aya makuru ivuga ko itazi ibikorwa ibyo ari byo byose cyangwa kuba kwa Lubanga na Khawa ku butaka bwayo.


