Thomas Tuchel yagize icyo avuga kuri Lukaku umaze iminsi adatanga umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Thomas Tuchel w’ikipe ya Chelsea, asanga rutahizamu Romelu Lukaku agomba kugira ibyo ahindura kugira ngo abashe gutanga umusaruro yitezweho, nyuma y’igihe atitwara neza mu kibuga.

Mbere y’umukino wa 1/2 cy’irangiza cya FA Cup Chelsea yatsinzemo Crystal Palace ku Cyumweru, umutoza Tuchel yari yahishuye ko Rukaku abura imbaraga z’umubiri zihagije, ndetse ko ataza no kubanza mu kibuga.

Tuchel yavuze ko akwiye kwihangana ndetse no gukora cyane.

Ati: “Umukinnyi akeneye kugaragaza kwihangana ndetse no gukorera cyane ikipe, hanyuma ibitego na byo bikaza. Yabonye (Lukaku) amahirwe menshi dukina na Real Madrid, ibintu bishobora kugenda mu buryo bwihuse”.

Yunzemo ati: “Akeneye gukora, kwihangana, gukora cyane, no gushyira ikipe imbere, kuba yiteguye gufasha ikipe, kuko nka rutahizamu ushobora no gufasha mu masegonda”.

Lukaku waje muri Cheslea avuye mu ikipe ya Inter Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani atanzweho miliyoni zisaga 97 z’amayero, kuva yagera muri iyi kipe ntabwo aratangira gutanga umusaruro yari yitezweho byanatumye atakaza umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

Umutoza Tuchel aherutse kugaragaza ko atishimiye amagambo uyu mu kinnyi aherutse gutangariza SKY Italia avuga ko imikinishirize y’uyu mutoza itamushimisha, ibyanatumye nyuma umubano wabo bombi uzamo agatotsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *