Kuri uyu wa Gatandatu, abashinzwe ubutabazi babiri babwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko igitero cy’indege cyagabwe mu Ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia cyahitanye abantu 56, abandi 30 barakomereka mu nkambi y’abavanwe mu byabo.
Umuvugizi wa gisirikare, Colonel Getnet Adane n’umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu ntibahise basubiza ibyifuzo byo kugira icyo babivugaho. Guverinoma ariko yagiye ihakana kwibasira abasivili mu ntambara imaze amezi 14 ihanganyemo n’inyeshyamba zAbanya-Tigray zigometse.
Abakozi bashinzwe ubutabazi bombi basabye ko amazina yabo atatangazwa kuko batemerewe kuvugana n’itangazamakuru, bavuze ko umubare w’abapfuye wemejwe n’inzego z’ibanze.
Abakozi bashinzwe ubutabazi boherereje Reuters amashusho bavuga ko bafashe inkomere mu bitaro, harimo abana benshi.
Abakozi bashinzwe ubutabazi bavuga kandi ko igitero cyibasiye inkambi yo mu mujyi wa Dedebit, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’akarere hafi y’umupaka na Eritrea, mu ijoro ryo ku wa Gatanu.
Umwe mu bakozi bashinzwe ubutabazi wasuye ibitaro bikuru bya Shire Shul aho abakomeretse bazanwe kwivuza, yavuze ko iyi nkambi yari icumbikiye abakecuru n’abana benshi.
Uyu yagize ati: “Bambwiye ko ibisasu byaje mu gicuku. Hari umwijima rwose ntibashobora guhunga.”
Igisirikare cya Ethiopia kinjiye mu ntambara yeruye kirwana n’inyeshyamba za TPLF mu Gushyingo 2020.
Mbere y’igitero giheruka, byibuze abantu 146 barapfuye abandi 213 barakomereka mu bitero by’indege byagabwe muri Tigray kuva ku ya 18 Ukwakira, nk’uko bigaragara mu nyandiko yateguwe n’inzego z’ubutabazi kandi yasangijwe Reuters muri iki cyumweru.


