Tito Rutaremara yashyigikiye igitekerezo cyo guhuriza mu biganiro leta na opozisiyo

Sangiza iyi nkuru

Hon. Tito Rutaremara uri mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye, yashyigikiye igitekerezo cy’uko leta y’u Rwanda yajya ihurira mu biganiro n’atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, mu buryo bwo gusuzuma aho igihugu kigeze.

Ni igitekerezo umunyamakuru Robert Mugabe yatanze mu kiganiro mpaka cyayobowe n’umunyamakuru Etienne Gatanazi, kiri kuri televiziyo ya Real Talk ikorera ku rubuga rwa YouTube, cyagiye hanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020.

Robert Mugabe wemeza ko hakiri intambwe ikwiye guterwa muri demukarasi, yabanje kunenga uburyo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibamo, ikaba ari nayo yashingiyeho iki gitekerezo.

Ati: “Niba ugiye gukora Inama y’Umushyikirano, ukayikora nk’igihe cyo kubaza (accountability day) […] Ntekereza ko accountability day n’Inama y’Umushyikirano bikwiye gutandukana.” Yakomeje avuga ko iyi nama isa n’ibiganiro byo mu Rugwiro biba bikomeje.

Hon. Rutaremara yafashe umwanya asobanura uburyo Umushyikirano ukorwamo, aho abaturage bashimira ibyagezweho, bakanavuga ibibazo bikeneye ibisubizo.

Ati: “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ntabwo ari ibiganiro byo mu Rugwiro. Ahubwo ni Perezida abaturage batoye babwira, ajya en-direct na bo, umuntu akamubwira ikimubabaje, undi akamubwira niba hari icyo yishimiye, akamubwira ubuyobozi budakora neza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko igitekerezo cye ari uko Inama y’Umushyikirano yakabaye iha urubuga buri wese nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira inyungu za rubanda (Civil Societies), itangazamakuru n’izindi mpande zigize ubuzima bw’igihugu.

Ati: “Igitekerezo cyanjye ni uko hakagombye kubaho the way forward y’aho Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yicara, igaha ijwi opposition yemewe mu Rwanda, bakagaragaza ibibazo byabo. Civil Society nayo igapresentinga ibibazo byayo, government nayo ikagaragaza ibintu bihari, Justice System nayo ikavuga ibyayo, na Security byaba ngombwa, ikavugirwa na Executive nayo tukareba ibibazo byayo, ariko tukareba ubuzima bw’igihugu.”

Hon. Rutaremara yashyigikiye Mugabe ku bw’iki gitekerezo, ati: “Rwose turi na hamwe, igitekerezo cyawe nacyumvise. Ariko icyo nacyumviye ko hakwiye kuzabaho inama nk’iy’Urugwiro, nyuma ya periode ikabaho, noneho Abanyarwanda bakavuga bati ‘tugeze hehe? Ibi ngibi tubigeze hehe?’ Iyo uvuga rwose ndayumva, ndanayemera. Ikaba open ku bantu.”

Gusa Hon. Rutaremara yavuze ko iyo nama itaba iy’Umushyikirano, kuko ubusanzwe yo iba buri mwaka. Ati: “Iyo uvuga ni indi. Koko iranakwiye nk’uko ubivuga. Niba tumaze imyaka 10 [irenga] dukora, abantu bakwiye kwicara hamwe, ese tugeze he? Abantu bose, aba opoza n’abandi […] Ariko si iriya.”

Nk’uko Hon. Rutaremara yabivuze, mu gihe Inama y’Umushyikirano iba rimwe mu mwaka, iyi yindi yajya iba mu myaka ine cyangwa itanu. Ni mu gihe Mugabe we avuga ko yajya iba buri mwaka, hagakorwa isuzuma ry’ibimaze kugerwaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tito Rutaremara yashyigikiye igitekerezo cyo guhuriza mu biganiro leta na opozisiyo
    murakoze ku bw’iyi nkuru, gusa mureke tubunganire kuko hari jambo usoma ugasanga wahuje indimi mu buryo butabaho , urugero aho mwavuze GUPRESENTINGA, ubundi mwaribukoreshe PRESANTATION niba mwashakaga gukoresha indimi z’amahanga ariko niba ari ikinyarwanda muwaribukoreshe ijambo :«kugaragaza ibitekerezo.»

  2. Tito Rutaremara yashyigikiye igitekerezo cyo guhuriza mu biganiro leta na opozisiyo
    murakoze ku bw’iyi nkuru, gusa mureke tubunganire kuko hari jambo usoma ugasanga wahuje indimi mu buryo butabaho , urugero aho mwavuze GUPRESENTINGA, ubundi mwaribukoreshe PRESANTATION niba mwashakaga gukoresha indimi z’amahanga ariko niba ari ikinyarwanda muwaribukoreshe ijambo :«kugaragaza ibitekerezo.»

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *