Tokyo: Indege itwara abagenzi yagonze iya gisirikare iri kugwa 5 bahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, indege ya Japan Airlines yagonganye n’indege y’abasirikare barinda inkombe z’u Buyapani nyuma yo kugwa ku kibuga cy’indege cya Haneda i Tokyo igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Umunyamakuru wa NHK yatangaje ko batanu muri batandatu bari mu ndege ya gisirikare bemejwe ko bapfuye nyuma y’impanuka. Sosiyete ya Japan Airlines yatangaje ko abagenzi n’abakozi 379 bose bavuye mu ndege amahoro.

Indege yageze ku kibuga cy’indege ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yaho ivuye ku kibuga cyindege gishya cya Chitose mu majyaruguru ya Hokkaido.

Indege y’igisirikare kirinda inkombe yari iri kujya gufasha ahibasiwe n’umutingito
Abashinzwe umutekano ku nkombe z’u Buyapani babwiye NHK ko indege yabo yerekezaga i Niigata mu rwego rwo gutabara ahabereye umutingito.

NHK, ishingiye ku makuru y’ishami rishinzwe kuzimya umuriro i Tokyo, yatangaje ko abantu batanu bari mu bakozi bapfuye, mu gihe umuderevu yarokotse ariko yakomeretse bikabije.

Ku wa Mbere, umutingito ukomeye wibasiye uburengerazuba bw’u Buyapani uhitana byibuze abantu 48 abandi barenga icumi barakomereka bikabije.

Amazu ibihumbi, imodoka n’ubwato byarasenyutse. Abayobozi ba Ishikawa bavuze ko ibyangiritse ku mazu byari byinshi ku buryo bidashobora guhita bisuzumwa.

Imitingito mito hagati aho yakomeje kunyeganyeza Perefegitura ya Ishikawa no mu duce tuhegereye umunsi umwe nyuma y’umutingito uri ku gipimo cya magnitude 7,6 wibasiye icyo gice.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *