Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone

Sangiza iyi nkuru

Tom Byabagamba wambuwe ipeti rya Colonel, wanayoboye umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ngo akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa telefone n’indahuzo yayo (chargeur).

Inkuru ya Igihe ivuga ko tariki ya 12 Werurwe 2020 ubwo Tom Byabagamba yari afungiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe, itsinda ry’umutwe w’abasirikare bashinzwe imyitwarire (Military Police) ryinjiye aho bafungiwe risaka abafungwa kugira ngo rirebe niba nta bibujijwe bafite.

Icyo gihe ngo iri tsinda ryafatanye Tom Byabagamba telefone ya Samsung Galaxy J2 hamwe n’indahuzo, ibyo akaba yarabyinjijemo bujura. Iri tsinda ryamubajije aho yayikuye, asubiza ko yayivanye mu Rukiko rw’Ubujurire.

Mu Rukiko rw’Ubujurire,Tom Byabagamba ngo yarayihacomoye atayihawe na nyirayo.

Gusa Tom. Byabagamba mu Rukiko tariki ya 21 Nyakanga 2020 yavuze ko atemera icyaha cy’ubujura (ntihari hamenyekanye icyo ashinjwa kwiba), icyo gihe yanasabye ko urubanza rusubikwa kuko nta bamwunganira mu mategeko yari afite.

Umucamanza icyo gihe yanzuye ko iburanisha kuri iki cyaha ryimurirwa tariki ya 14 Nzeri 2020.

Ubusanzwe Urukiko rw’Ubujurire rwari rwarakatiye Tom Byabagamba watawe muri yombi mu 2014 igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guteza imvururu, gusebya iguhugu n’umuyobozi wacyo no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Yanambuwe kandi ipeti n’izindi mpeta za gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    Uku nugusebanya mutiretse nigute colonel tom.yakwiba telephone? Nimurekeraho gusebanya kuko ntimugirengo ariguseba wenyine kuko tuziko bidashoboka

  2. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    Uku nugusebanya mutiretse nigute colonel tom.yakwiba telephone? Nimurekeraho gusebanya kuko ntimugirengo ariguseba wenyine kuko tuziko bidashoboka

  3. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    kabisa ndashimira Reta y’urwanda kuba itwitaho igakumira icyaha cyitara icyaha abantu nkabo munjye mubitaho muburyo bunogeye

  4. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    kabisa ndashimira Reta y’urwanda kuba itwitaho igakumira icyaha cyitara icyaha abantu nkabo munjye mubitaho muburyo bunogeye

  5. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    Akari umugabo kari undi kd inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

  6. Tom Byabagamba wari Komanda w’abarinda Perezida akurikiranweho kwiba telefone
    Akari umugabo kari undi kd inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *