Tony Blair asanga icyemezo cyo gukura ingabo muri Afghanistan ari “ubugoryi”

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair asanga icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo gukura ingabo muri Afghanistan ari “ubugoryi”. Ibi akaba ari byo yatangaje bwa mbere kuva Kabul yakongera kwigarurirwa n’Abataliban mu cyumweru gishize.

Tony Blair yabitangaje yigfashishije urubuga rwa twitter, ashimangira ko guta Afghanistan kwa Amerika n’abaturage ba yo “biteye agahinda, ari akaga kandi bitari ngombwa,”

Ubwo Amerika na NATO byagabaga ibitero kuri Afghanistan Tony Blair yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu 2001 nyuma y’ibitero byo kuwa 11 Nzeri byibasiye imiturirwa ibiri y’impanga (Twin Towers) muri Amerika n’ahandi hantu harimo Pentagon.

Yatangaje ko uku kwigarurira Afghanistan kw’Abataliban kugiye gutuma imitwe yose y’iterabwoba yiyitirira idini ya Islam igiye gushimishwa n’iki gikorwa cya Amerika kandi ikabona ko ibintu byose bishoboka.

Ati “Twabikoze twubaha intero ya politiki y’ubugoryi yerekeye guhagarika ‘intambara z’iteka’, nk’aho ibyo twiyemeje mu 2021 byari bitandukanye kure n’ibyo twiyemeje mu myaka 20 cyangwa 10 ishize.”

Blair, umuntu utaravuzweho rumwe haba mu Bwongereza ndetse no mu mahanga kubera ko gushyigikira byimazeyo igikorwa cya gisirikare cyari kiyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afghanistan ndetse na Irak, yavuze ko uku kuva muri Afghanistan kwasize “buri mutwe w’Abajihadiste ku Isi wishimye”.

Yongeyeho ko “U Burusiya, u Bushinwa na Iran bizahungukira” kandi buri wese uzahabwa amasezerano n’ibihugu by’uburengerazuba azajya ayabona nk’ifaranga ryata agaciro igihe icyo ari cyo cyose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *