Icibwamo ibice rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ritangiye guhwihwiswa mu gihe amateka yerekana ko mbere y’ umuzo w’ umukoloni igihugu cya Kongo cyari kigizwe n’ ubwami butandukanye nka Empire Lunda, Empire Bakuba, Empire Luba, Empire Kongo n’ ubundi bwami bwari bushingiye ku moko afitanye isano n’ umuco w’ abaturage bari baraturutse mu bihugu bikikije Kongo.
Kuva mu myaka ya za 1994, nibwo Intiti z’ abanyekongo ziganjemo abanyapolitiki zatangiye kurazwa ishinga n’ igitekerezo cyavugaga ko hari umugambi mubisha wo gucamo ibice igihugu cyabo, icyo bamwe bise Balkanization abandi bavuga ko ari Federalism.
Mu ntangiriro abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu batekerezaga ko iyi politiki yo gucamo ibice Congo yari igamije guteza imbere Congo-Kinshasa bitewe ni uko iki gihugu cyagize ubuyobozi bubi kuva cyabona ubwigenge.
Ni nde wacuze umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinsahasa?
Kugira ngo dusubize iki kibazo cy’ ingutu tugomba kubanza kumenya ko politiki y’ Isi iyoborwa n’ ibihugu bicye bifite ubudahangarwa (Droit de Veto) ……
Uko bimeze kose, kugeza magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ igihugu gitegeka ibindi cyagiye kigaragara mu buzima bw’ igihugu cya Congo-Kinshasa kuva cyabona ubwigenge ndetse kinaharanira kubona imigabane ifatika ku mutungo kamere w’ iki gihugu cyakolonijwe n’ u Bubiligi.
Kubera kwanga gukorera abanyamerika ,Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga yifuzaga ko abaturage ba Zaire ari bo babanza kunyurwa n’ ubutunzi bw’ igihugu cyabo ariko ntibyamushobokera kuko yahise ananizwa.
Intambara z’ urudaca zagiye zishakirwa inyito zabaye muri Congo-Kinshasa kuva mu mwaka w’ I 1994, zabaye ikimenyetso simusiga cyerekana uburyo ki amahanga ashishikajwe no guteza imvururu kugira ngo asahure umutungo w’ iki gihugu wiganjemo amabuye y’ agaciro, amashyamba inyamaswa n’ ibindi byinshi.
Inshuro nyinshi, Mobutu kimwe na Mzee Kabila bamaze kwangira Abanyamerika gukorana byarabagoye cyane kugeza ubwo bahitanye Laurent Kabila biyegereza umuhungu we, Joseph Kabila.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanyekongo batari bacye ntibemera Leta n’ ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ndetse benshi muri bo bakamwita umunyamahanga bakeka ko amaherezo azabavamo igihugu akakigambanira bityo kigacikamo ibice.
Iperereza ryigenga kandi ryizewe rya Bwiza.com ryemeza ko umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinshasa warangije gucurwa muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iki gihugu kizacikamo ibice 3.
Ku ikubitiro hazabaho Leta ya Kivu yunze Ubumwe mu gifaransa Republique Unie du Kivu(RUK), Republique du Katanga ndetse Republique du Congo(RDC).
Icibwamo ibice rya Sudani ryaburiye Abanyekongo
“Ushatse gutegeka abantu uko ubyifuza banza ubacemo ibice” Divide and rule mu rurimi rw’ icyongereza nibwo buryo bwagiye bukoreshwa n’ ibihangange mu gutegeka abanyantege nke.
Ubu buryo bwagaragaye cyane mu bihe by’ ubucakara, ubukoloni ndetse na nyuma aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga za politiki ndetse n’ iza gisirikare mu guharanira inyungu zazo bwite zititaye ku kaga k’ abandi.
N’ ubwo USA yari imaze kuba igihangange ntibyayibujije guteza intambara z’ ubutita(cold war) nta banga ririmo kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishimangira gucamo ibice ibihugu byinshi byo ku isi(Koreya, Vietnam, Ubudage…) zigamije gushaka imbaraga zari zarataye mu ntambara y’Isi ya 2.
Hatabayeho ubwumvikane ku isaranganywa ry’ ubukire karemano bwa Congo-Kinshasa bishobora gutuma ibihugu by’ ibihangange bisubiranamo ndetse bikanabyara intambara y’ Isi ya 3.
Ikinyamakuru Oeil d’Afrique nacyo mu nkuru yacyo yo kuwa 21 Gashyantare 2013 kikaba cyaratangaje ko uyu mugambi wo gucamo Congo ibice watangiye gushyirwa mu bikorwa ku buyobozi bwa Bill Clinton, kikavuga ko kugabanyamo ibice Congo bikwiye guharirwa Abanyekongo ubwabo kuko bo bafite byinshi bahuriyeho bitandukanye n’icyahoze ari Yougoslavia cyangwa Sudani aho ahanini bapfaga imyemerere ishingiye ku idini aho abo mu majyaruguru hari higanje Islam mu gihe mu majyepfo hari higanje Ubukirisitu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com



