[ad id=”44145″]
Urugendo ruva mu Karere ka Muhanga rwerekeza I Musanze rwashoje abanya-Eritrea basize abanyarwanda, Eyob Medkel yabashije kugabanya ibihe yasigwaga na Valens Ndayisenga ibintu bitanamunejeje n’ubwo bose bakinana mu ikipe imwe ya Dimension Data yo muri Afrika y’Epfo.
Urugendo rwaturukaga Muhanga rwerekeza I Musanze rufite ibirometero 125 na metero 800, muri uyu muhanda umunya Eritrea Eyob Metkel niwe wabashije kwegukana ibihembo bya Etape asize umunyarwanda Byukusenge Patrick.
Kuba uyu munya Eyob Metkel bisa nk’ibyateje impagarara muri aya marushanwa, bigaragara ko abanyarwanda bagiye gukinira hamwe bagafasha Valens nyuma y’uko batanejejwe no kuba Eyob yahisemo kumusiga kandi basanzwe bakinana muri Dimension Data.
[ad id=”44145″]
Byitezwe ko Valens Ndayisennga azafashwa na bagenzi be b’abanyarwanda kuri itape izaturuka Musanze yerekeza Kigali. Mbere y’uko iyi Etape ikinwa, Valens aracyayoboye urutonde rusange gusa Eyob yabashije kumugabanya ho amasegonda agera kuri 20.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


