Nyuma ya prologue yatwawe n’umunyacanada, Abanyarwanda bakomeje kutoroherwa na Tour du Rwanda 2016 nk’uko byari byitezwe mbere y’uko irushanwa ritangira, bafite umwenda w’umuhondo n’ubwo bataratsindira etape.
Umunyacanada, Guillaume Govin niwe wegukanye Etape ya mbere yo kuva Kigali kugera i Ngoma ahabarirwa ibirometero 96 na metero 800, iyi Etape isanzwe izwi ho kugora Abanyarwanda.
[ad id=”44145″]
Guillaume Bovin wa Cycling Academy yo muri Israel wari wanagaragaje imbaraga mu kuzamuka mu kabuga ka Musha yegukanye Etape ya mbere atsinze abandi banyonzi bagera kuri 76,
Icyakora n’ubundi Areruya Josefu niwe utangirana umwambaro w’umuhondo (mayo jaune), uyu munyarwanda yahawe uyu mwambaro bitewe n’uko ariwe uri imbere ku rutonde rusange n’ubwo atatwaye Etape ya mbere aho yaje ku mwanya wa 10.
Agaruka ku mpamvu yatumye bategukana iyi Etape , Joseph yagize ati “Uyu munsi byari bigoye kubera ko hatambikaga cyane, iminsi iracyari myinshi ariko tuzakora neza cyane”
[ad id=”44145″]
Icyakora Areruya avuga ko kuba Abanyarwanda ari amakipe atatu byatumye kuri ubu buri kipe iri gukina yirwanaho bitandukanye n’uko ubusanzwe abanyarwanda bose bahurizwaga muri Team Rwanda mu marushanwa yabanje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


