Ubwitabire budasanzwe bw’abanyarwanda baba baje gukurikirana amasiganwa ya Tour du Rwanda bwagaragaje ko aya marushanwa ariyo akunzwe cyane mu Rwanda, hasigaye iminsi 11 ngo u Rwanda rwakire aya marushanwa mpuzamahanga azenguruka igihugu ku magare,
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu ( Team Rwanda, Benediction na Sports Club Friends y’i Rwamagana ) muri aya masiganwa azaba aba ku ncuro ya munani.
[ad id=”44145″]
Amarushanwa ya Tour du Rwanda izenguruga u Rwanda ku magare yatangiye gukinwa mu mwaka wa 2009, umunyarwanda wabashije kwegukana itsinzi y’iri rushanwa bwa mbere ni Ndayisenga Valens muri 2014, mu mwaka wa 2015 iri rushanwa ryegukanywe na Nsegimana Jean Bosco.
Kuri ubu abakinnyi 15 bazaba bahagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda 2016 bari mu mwiherero i Musanze, imikono nyirizina izatangira ku wa 13 -20v Ugushyingo 2016.
Uko aya masiganwa ateguye n’imihanda izakoreshwa mu minsi 7 azamara:
[ad id=”44145″]
Ku wa 13 Ugushyingo 2016: Prologue stage, iyi izatangirira kuri sitade Amahoro abe ari naho isorezwa. ni umuzenguruko ungana na 3.3km
Ku wa 14, Stage 1: Kigali-Ngoma (96.4km)
Ku wa 15, Stage 2: Kigali Convention center-Karongi (124.7km)
Ku wa 16, Stage 3: Karongi-Rusizi (115.9km)
ku wa 17, Stage 4: Rusizi-Huye (140.7km)
Ku wa 18, Stage5: 18 Muhanga-Musanze (125.8km)
Ku wa 19, Stage 6 : Musanze- Sitade Amahoro (103.9km)
Ku wa 20, Stage 7 ari nayo ya nyuma, iyi izaba isa n’iya mbere, ni ukuzenguruka mu mihanda ya Sitade Amahoro (108.0km).
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


