Tour du Rwanda:Timothy Rugg ukomoka muri Canada niwe wegukanye Etape ya 3

Sangiza iyi nkuru

Mu isiganwa ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2016, Umunyarwanda Areruya Joseph niwe waje ku mwanya wa 2 nyuma ya Timothy Rugg, ukomoka muri Canada, akaba n’uwa mbere mu banyarwanda bari mu irushanwa .
Muri iri siganwa ryaturukaga mu karere ka Karongi ryerekeza i Rusizi ku birometero hafi 120, aba basore bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahuye nazo zirimo umuhanda wabaye muto mu gace k’aho isiganwa ryarangiriraga, byanatumye habaho kubyigana.
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu Ndayisenga Valens niwe ukiyoboye irushanwa kuko agifitemo umunota we yarushije uwamukurikiye mu irushanwa ryabanje. Uyu yanaje mu gikundi cy’abantu 7 baje bakurikiye 2 ba mbere.
Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 2 mugenzi we akaba yamusizeho isegonda rimwe gusa.
Ku rutonde rusange, Ndayisenga Valens akomeje kuyobora irushanwa, hagakurikiraho Areruya Joseph nawe ukurikirwa na Timoty wo muri Canada.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N sengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *