Tour du Rwanda:Umufaransa Pierre Latour niwe wegukanye etape ya gatanu

Sangiza iyi nkuru

Irushanwa rya Tour du rwanda rikomeje kuzenguruka igihugu rikomeje gutungurana ku bakinnyi , aho bakomeje kugenda basimburanwa, gusa igikomeje guhangwa amaso ni nde munyarwanda uzaza hafi mu basiganwa dore ko kugeza ubu ntawe uregukana agace runaka cyangwa umwenda w’umuhondo.

Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, buri mukinnyi akina ku giti cye.

Ni mu gihe uwakoresheje ibihe bito wakurikiye uyu Mufaransa, ari Milan Donie ukinira ikipe ya Lotto-Dstny, we wakoresheje iminota 24’42”, akurikirwa na Dillon Geary wa Afurika y’Epfo we wakoresheje iminota 26’34”.

Umubiligi William Junior Lecerf yahise yambara umwambaro w’umuhondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *