Tour du Rwanda: Umunyarwanda, Areruya Joseph niwe wegukanye Etape ya 4

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016, umunyarwanda Areruya Joseph niwe wegukanye etape ya 4 y’irushanwa “Tour du Rwanda 2016”, abakinnyi bakaba baturutse i Rusizi basoreza i Huye, bakoze ibirometero 140.
Akimara kwegukana intsinzi y’uyu munsi Areruya yagize ati: “ndishimye cyane kuba ntsinze [yahagira cyane], gusa ni byiza nubwo bwose uyu munsi wari ugoye cyane kubera ikirere, hariho imbeho nyinshi cyane”.
Mu gihe yatsinze benshi bari bategereje ko etape ya 4 ishobora gutsindwa na Valens Ndayisenga, uyu mugenzi we avuga ko nta kibazo ku uwo ari we wese watsinda apfa kuba ari umunyarwanda akanegukana iri rushanwa.
Ati: “Yakwegukana iri rushanwa (Valens) nta kibazo kuri njye, gusa nanjye nyegukanye ntabwo byangwa nabi, gusa byaba byiza cyane itsinzwe n’umunyarwanda.
[ad id=”44145”]
Muri uru rugendo rw’ibirometero 140, rwaranzwe n’imvura nyinshi bityo umukinnyi Jean Bosco Nsengimana yakoze impanuka ariko akaba yitangarije ko yumva ameze neza ndetse ko na muganga amubwiye ko ejo ashobora kuzakomeza irushanwa.
Kugeza magingo aya, Valens Ndayisenga niwe ukiri imbere ku rutonde rusange, akaba anahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa (Tour du Rwanda 2016) dore ko yanaryegukanye muri 2014.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *