Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016, umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye agace ka 6 mu irushanwa Tour du Rwanda 2016, akoresheje amasaha 2, iminota 20 n’amasegonda 38.
Urugendo barutangiriye i Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu barusoreza kuri stade i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali.
[ad id=”44145″]
Felix, umutoza wungirije w’ikipe y’u Rwanda yatangaje ko Ndayisenga ahabwa amahirwe menshi yo kuba yakwegukana intsinzi ku munsi w’ejo ubwo bazaba basoza.
Ati: “Ndayisenga ni umuhanga kuko ahazamuka,ahamanuka n’ahatambika hose aba akina neza, ni umuhanga, amahirwe yo kwegukana iyi Tour du Rwanda 2016, arayafite keretse agize ikibazo cye bwite wenda nk’icy’uburwayi”.

Ku rutonde rusange Valens Ndayisenga niwe uyoboye urutonde, uyu musore kandi akaba ari wegukanye Tour du Rwanda 2014, Abanyarwanda benshi nubu bakaba bamushyigikiye kandi bamufatiye iry’iburyo ngo azabashe kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
Â


