img-20250227-wa0107-2019001740658515

#TourduRwanda2025: Joris Delbove yegukanye agace ka kane

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare. Aka gace kahagurutse i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1.

Intangiriro y’isiganwa yabaye aho abakinnyi bagenderaga hamwe, ariko bidatinze haboneka itsinda ry’abasiganwaga imbere barimo abanyarwanda Nsengiyumva Shemu, Munyaneza Didier na Uwiduhaye Mike. Uwiduhaye ni we watwaye amanota y’icyiciro cy’umusozi wa kabiri cyasorejwe i Rutsiro.

Mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari kirimo umwambaro w’umuhondo cyafashe abasiganwaga imbere, maze Delbove agaragaza ubuhanga bwe atsinda isiganwa, anambura umwenda w’umuhondo mugenzi we Fabien Doubey ukinana na we muri TotalEnergies.

Ku ruhande rw’abanyarwanda, Masengesho Vainqueur na Moïse Mugisha ni bo bitwaye neza, baza ku myanya ya 8 na 9 basizwe amasegonda atatu.

Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka Gatanu kazahaguruka i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 143.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *