TP Mazembe ntikozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yayo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje CAF ko itazigera ikinana imyambaro yanditseho Visit Rwanda ubwo izaba ikina irushanwa rya African Super league.

Iyi kipe y’umuherwe Moise Katumbi iri mu makipe umunani agomba kwitabira irushanwa rya African Super league rigomba kubera muri Tanzania.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’iri rushanwa, amakipe azaryatabira azaba yambaye imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye na African Super League Ltd.

Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama uyu mwaka.

TP Mazembe ivuga ko ubwo izaba ihura na à‰spĂ©rance Sportive de Tunis yo muri Tunisia mu mukino wa ¼ cy’irangiza, itazigera yambara Visit Rwanda, nk’uko umwe mu bayobozi bayo yabibwiye ikinyamakuru FootRDC.

Yagize ati: “Ikibazo cya TP Mazembe ndetse n’uruhande ihagazeho birasobanutse kuva mu ntangiriro. TP Mazembe irarwanya kwamamaza igihugu cyateye RDC.”

Iyi kipe yashimangiye ko idashobora kwambara Visit Rwanda, bijyanye n’ibibazo bishingiye kuri Politiki biri hagati ya Congo n’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Ubuyobozi bwa African Super league na CAF baba baramaze kwemerera TP Mazembe gukina na à‰spérance de Tunis itambaye Visit Rwanda.

Biteganyijwe ko amakipe yombi azahura Ku wa 21 Ukwakira, mu mukino w’ishiraniro uzabera kuri Stade ya BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *