TPLF imaze kwamburwa uduce twinshi iremeza ko itarimo gutsindwa urugamba

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ingabo za Leta ya Ethiopia zitangaza ko zimaze kwigarurira uduce twinshi twari twarafashe n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray, uyu mutwe na wo uvuga ko utarimo gutsindwa, ko ahubwo ibiri kuba wari warabiteganyije.

Izi ngabo ziyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed ku rugamba, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021 zatangaje ko zigaruriye imijyi y’ingenzi ya Dessie na Kombolcha. Ni nyuma yo kwigarurira undi ndangamurage wa Lalibela n’utundi duce twinshi mu karere ka Afar.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda kuri uyu wa 7 Ukuboza yatangarije kuri Twitter ko kuva muri Dessie, Kombolcha no mu kandi gace ka Shoa y’Amajyaruguru byari mu mugambi wabo, bityo atari uko batsinzwe.

Getachew yagize ati: “Twavuye muri Shoa y’Amajyaruguru, Kombolcha na Dessie kuko byari mu mugambi wacu. Nta barwanyi bari barateguwe bo kubohora iyi mijyi, kandi abaturage na ba General ba Abiy barabizi. Ibintu biragenda nk’uko twabiteguye…”

TPLF n’indi mitwe yahuje imbaraga nayo muri uru rugamba byavugwaga ko isatira umurwa mukuru, Addis Ababa ubwo yari imaze gufata Dessie na Kombolcha, bituma ibihugu bimwe na bimwe bitangira guhungisha abaturage babyo n’abadipolomate.

Gusa nyuma y’aho Abiy Ahmed yigiriye ku rugamba tariki 24 Ugushyingo 2021, ingabo za Leta zatangiye kugaragaza imbaraga, zigarurira uduce dutandukanye twari twarafashwe n’iyi mitwe turimo Chifra na Burka, uyu muyobozi arahirira kubohora Ethiopia yose mu gihe cya vuba.

Iyi ntambara yatangiye mu Gushyingo 2020 ubwo TPLF yari imaze kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta, izishinja guhohotera abaturage ba Tigray. Birasa n’ibigoye kumenya ikigereranyo cy’igihe izarangiriramo mu gihe buri ruhande rwemeza ko intsinzi rurimo kuyishyikira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *