Kuri uyu wa Mbere, umuvugizi w’ingabo za TPLF yavuze ko bagiye kuva mu turere duturanye n’Intara ya Tigray two mu majyaruguru ya Ethiopia bari barimo, intambwe iganisha ku guhagarika intambara nyuma y’amezi 13 y’intambara ikaze.
Umuyobozi w’ishyaka rya Tigray People Liberation Front (TPLF), umutwe wa politiki ugenzura igice kinini cy’Intara ya Tigray, Debretsion Gebremichael, yagize ati: “Turizera ko igikorwa cyacu cyo gutinyuka cyo gusubira inyuma kizaba inzira ikomeye y’amahoro.”
Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Abibumbye yasabye ko hejuru ya Tigray nta ndege zongera kuhaguruka (z’intambara), asaba gufatira ibihano byo kugura intwaro guverinoma ya Ethiopia n’inshuti yayo Eritrea no gushyiraho itsinda rya Loni ryo kugenzura ko abarwanyi batari Abanya-Tigray bava muri iyi ntara.
Umuvugizi wa guverinoma ya Etiyopiya, Legesse Tulu, ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro nk’uko bitangazwa na Reuters dukesha iyi nkuru.
Intambara yo mu gihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika yahungabanije akarere k’amajyaruguru yatumye impunzi 60.000 zihungira muri Sudani, ijyana abasirikare ba Ethiopia kure ya Somaliya ndetse yivangamo ingabo z’abaturanyi zo mu gihugu cya Eritrea.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi barishwe, abagera ku 400.000 bugarijwe n’inzara muri Tigray, naho miliyoni 9.4 zikeneye ubufasha bw’ibiribwa hirya no hino mu majyaruguru ya Ethiopia kubera amakimbirane.
Debretsion yavuze ko yizeye ko kuvana ingabo za TPLF, mu turere two muri Afar na Amhara, bizahatira amahanga kureba niba imfashanyo y’ibiribwa ishobora kwinjira muri Tigray. Umuryango w’Abibumbye wabanje gushinja guverinoma kuba yarahagaritse ibikorwa by’ubutabazi leta ariko irabihakana.
Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ati: “Turizera ko (natwe) nituvayo, umuryango mpuzamahanga uzagira icyo ukora ku kibazo cya Tigray kuko batagishoboye gukoresha urwitwazo ko ingabo zacu zateye Amhara na Afar.”
Ibindi byifuzo biri muri iyo baruwa birimo irekurwa ry’imfungwa za politiki, ibihumbi n’ibihumbi by’Abanya-Tigray bafunzwe na guverinoma, no gukoresha abashakashatsi mpuzamahanga kugira ngo bakurikirane abakoze ibyaha by’intambara.
Muri Nyakanga, ingabo za TPLF zateye Afar na Amhara. Igisirikare cya Ethiopia nacyo mu mpera z’Ugushyingo cyatangije ibitero byasubije inyuma ingabo z’Abanya-Tigray ibirometero amagana.


