Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aratekereza kugabanyiriza igihano umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs, muri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri White House.
Diddy, ubu ari mu gihano cy’amezi 50 (ni ukuvuga imyaka ine n’amezi abiri), yakatiwe azira kurenga ku itegeko rya Mann Act, rigenga urujya n’uruza rw’abantu ku mpamvu zerekeye imibonano mpuzabitsina hagati y’intara. Kugeza ubu amaze amezi 13 muri gereza, kandi yari ategereje gufungurwa mu myaka ibiri iri imbere.
Amakuru avuga ko Trump ari kuganira n’abajyanama be, bamwe bamushishikariza kutamugabanyiriza igihano, abandi bakamushishikariza kubikora. Ariko nk’uko umwe mu bayobozi yabivuze, “Trump akora ibyo ashatse,” bityo birashoboka ko Diddy yasohoka muri gereza bitarenze iki cyumweru.
Ibi bibaye nyuma y’uko Trump aherutse kugabanyiriza igihano uwahoze ari umudepite mu Nteko, George Santos, ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Amakuru aturuka hafi ya White House avuga ko abunganizi ba Diddy bagiye bavugana n’abayobozi bakuru bafite ijambo rikomeye kuri Perezida Trump nyuma y’uko yakatirwaga, kugira ngo bamusabire imbabazi cyangwa kugabanyirizwa igihano.
Nubwo Diddy yigeze gushyigikira Joe Biden mu matora ya 2020, Trump yigeze kuvuga ko “yumvise ubusabe bwo kumugirira imbabazi,” kandi ko ashobora kubifataho umwanzuro igihe icyo ari cyo cyose.


