170713110236-trump-macron-handshake

Trump yandagaje Macron n’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasebeje mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa, avuga ko umugore we “amufata nabi cyane”.

Trump yabigarutseho mu ijambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata, ubwo yagarukaga ku ntambara igihugu cye na Israel barwanamo na Iran.

Muri iri jambo yanenze cyane ibihugu bigize umuryango wa NATO/OTAN kuba bitarifatanyije na Amerika muri iriya ntambara.

Ati: “Ntitwari tubakeneye (NATO), ariko narabasabye (kujya kumufasha) uko byagenda kose.”

Yibasira Macron yakomeje agira ati: “Nahamagaye u Bufaransa bwa Macron ufite umugore umufata nabi cyane. Aracyakira ibikomere byo gukubitwa urwasaya.”

Trump wasaga n’ukomoza ku mashusho yakwirakwiye muri Gicurasi 2025 agaragaza Macron akubitwa urushyi n’umugore we Brigitte ubwo bari muri Vietnam, yavuze ko byarangiye Perezida w’u Bufaransa amwimye ibyo yamusabaga.

Ati: “Naramubwiye nti ‘Emmanuel, twakwishimira ubufasha bwanyu mu kigobe, n’ubwo turi gukora ibidasanzwe mu kurwanya abagizi ba nabi no gusenya intwaro kirimbuzi. Twakwishimira ubufasha. Niba bishoboka, mwadufasha mukohereza amato vuba bishoboka.’”

Hanyuma yigana ijwi ry’Igifaransa asubiramo igisubizo cya Macron wamuhakaniye ati: “Oya oya oya, ntitwabishobora Donald. Tuzabikora nyuma y’uko intambara irangiye.”

Trump yavuze ko na we yamubwiye ati: “Oya oya, sinkeneye ubufasha nyuma y’uko intambara irangiye Emmanuel.”

Yongeyeho ati: “Ni bwo namenye uko NATO imeze — NATO ntizaboneka nitugira ikibazo gikomeye cyane, murabizi icyo nshaka kuvuga.”

Trump yagaragaje uriya muryango nk’ingwe yo ku rupapuro, awugaragaza nk’uwo bigaragara ko ufite imbaraga kandi ntazo ugira.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “zigomba kongera gusuzuma” umubano wazo na NATO, ubwo intambara na Iran izaba irangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *