Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari mu bihe bitamworoheye muri politiki nyuma y’uko ubushakashatsi butandukanye bugaragaje ko icyizere Abanyamerika bamugirira cyagabanutse cyane. Ibi bibaye hasigaye amezi atatu ngo habe amatora yo hagati muri manda (Midterm Elections), amatora afatwa nk’ingenzi kuko agena uko imyanya myinshi yo muri Kongere igabanywa hagati y’amashyaka ya politiki.
Amatora yo hagati muri manda (Midterm Elections) ni amatora aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka ibiri Perezida atangiye manda ye y’imyaka ine.
Muri ayo matora, abaturage batora abagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo Abadepite bose n’igice kimwe cya gatatu cy’Abasenateri, ndetse no mu bice bimwe bagatora ba Guverineri n’abandi bayobozi. Nubwo Perezida ataba ari we uhatanira umwanya, aya matora agira uruhare rukomeye mu kugena niba ishyaka rye rikomeza kugira ubwiganze muri Kongere cyangwa ributakaza.
Iyo ishyaka rya Perezida ritakaje imyanya myinshi, bishobora kugorana gutambutsa amategeko n’indi mishinga ya guverinoma, bityo aya matora akaba afatwa nk’ikimenyetso cyerekana uko abaturage baha agaciro ubutegetsi buriho.
Trump yakomeje kuvuga ko imibare itangwa n’ibigo bikora ubushakashatsi ku bitekerezo by’abaturage iterekana uko ibintu biri mu by’ukuri. Ariko ubushakashatsi bwatangajwe mu byumweru bibiri bishize n’ibigo bitandukanye bwerekana ko ari ku gipimo cyo hasi kurusha ibindi yigeze kugira.
Ubushakashatsi bwa CNN bwerekanye ko Trump ashyigikiwe na 34% by’Abanyamerika. Ubwa Quinnipiac University bwo bwagaragaje ko icyizere bamugirira cyageze kuri 32%, ari cyo gipimo cyo hasi cyane yigeze kugira kuva yatangira kuyobora.
Abasesenguzi bavuga ko uku kugabanuka guterwa ahanini n’ingaruka z’intambara Amerika imaze amezi atanu irimo na Iran. Nubwo ubutegetsi bwa Trump bwavuze ko icyo gikorwa cyari kigamije kurinda inyungu z’igihugu n’umutekano wacyo, abaturage benshi batangiye kwibaza niba iyo ntambara ikwiye gukomeza.
Hari kandi impungenge zishingiye ku ngaruka z’iyo ntambara ku bukungu. Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byazamutse, bituma ubuzima bwa buri munsi burushaho guhenda ku baturage. Ibi byatumye bamwe mu bari basanzwe bashyigikiye Trump batangira kumunenga.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko n’imbere mu Ishyaka ry’Abarepubulikani riturukamo Trump, hari abatangiye kutishimira icyerekezo cy’ubuyobozi bwe. Byongeye kandi, umubare w’abashyigikiye iri shyaka bavuga ko bazitabira amatora yo mu Ugushyingo wagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’Abarepubulikani muri ayo matora.
Iyo mibare igereranyijwe n’iy’abandi baperezida ba Amerika bageze kuri iki cyiciro cya manda yabo ya kabiri, Trump ari hasi. George W. Bush yari afite 37%, Barack Obama 43%, naho Bill Clinton yari afite 64%. Perezida Richard Nixon ni we wenyine wagize amanota ari munsi ya Trump, aho yari ageze kuri 24% mbere yo kwegura mu 1974 kubera isesereza ryiswe Watergate. Ryitiriwe inyubako yitwaga Watergate complex, aho abantu bari bashyigikiye Perezida Richard Nixon bafatiwe binjiye mu buryo butemewe ku biro by’Ishyaka ry’Abademokarate kugira ngo bumvirize amakuru no kwiba inyandiko za politiki.
Nyuma y’iperereza, byaje kugaragara ko ubutegetsi bwa Nixon bwagerageje guhisha ayo makosa. Ibi byatumye Kongere itangira uburyo bwo kumweguza (impeachment). Mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, Nixon yahisemo kwegura ku wa 8 Kanama 1974, aba Perezida wa mbere kandi kugeza ubu wenyine wa Amerika weguye ku bushake akiri ku butegetsi.
Nubwo ubushakashatsi bwerekana ko atakigira icyizere nk’icyo yari afite mbere, Donald Trump aracyashimangira ko atateganya guhindura politiki ye. Akomeje kuvuga ko yizeye ko Abanyamerika bazongera kumushyigikira mu matora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Ugushyingo 2026.


