Trump yatangaje ko imiyoboro ya gazi ishobora gushora u Burusiya na USA mu ntambara

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yatangaje ko igihugu cye gishobora kurwana n’u Burusiya bitewe n’iyangirika ry’imiyoboro ya gazi yabwo, Nord Stream 1 na 2.

Leta y’u Burusiya yatangaje ko iyi imiyoboro yangirikiye mu gice cy’amazi ahaherera mu gihugu cya Denmark na Sweden irimo kuva guhera tariki ya 25 Nzeri 2022.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bivuga, kuri uyu wa 29 Nzeri yatangaje ko iyi miyoboro yangirikiye hagenzurwa n’inzego za USA zishinzwe iperereza, yerekana ko bakeka iki gihugu bahora bahanganye.

Yagize ati: “Mvuze ku byabaye, hari ibivugwa ko ariya mazi atagira nyirayo n’ibindi. Ariko ni agace k’ubukungu ka Denmark na Sweden_ibihugu byegamiye cyane kuri NATO, bikoresha intwaro zikorerwa muri USA, kagenzurwa byuzuye n’inzego z’iperereza za Amerika, ari na yo igenzura byose bibera hariya.”

Zakharova yavuze ko Perezida wa USA, Joe Biden, akwiye gutanga ibisobanuro, akemeza niba igihugu cye ari cyo cyangije iyi miyoboro tariki ya 25 n’iya 26 Nzeri.

Trump wasimbuwe na Biden ku butegetsi, mu butumwa yatangarije ku rubuga rwe yise Truth Social kuri uyu wa 29 Nzeri, yavuze ko iyangirika ry’iyi miyoboro rishobora gushora USA n’u Burusiya mu ntambara.

Yagize ati: “Birashoboka ko igikomeye cyabaye muri iki gihe kirekire ari itangazwa ry’iyangirika ry’imiyoboro ya Nord Stream 1 na 2 hanze y’u Burusiya. Ibi bishobora gutera umwuka mubi ukomeye cyane, cyangwa intambara!”

Iyi miyoboro yangiritse mu gihe n’ubusanzwe USA n’u Burusiya bidacana uwaka, bitewe ahanini n’intambara iri kubera muri Ukraine guhera muri Gashyantare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *