Nyuma y’uko u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza bwemeje ko u Burusiya bushobora kuba bwararoze uwahoze ari intasi yabwo, Sergei Skripal n’umukobwa we, kuri uyu wa 15 Werurwe 2018,Trump na we yashyizwe yemeza ko koko bishoboka yongeraho ko ari ikibazo gikomeye cyane..
Nyuma y’ibibazo byinshi Leta zunze ubumwe za Amerika zagiye zigirana n’igihugu cy’Uburusiya harimo amagambo yavuzwe ko Uburusiya bwivanze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2016, Donald Trump yari yirinze gutangaza uko abona iki kibazo ariko amaze kumva ibyemezo Ubwongereza bwafashe byo guca umubano n’Uburusiya, byakurikiranye no kwirukana abakozi ba ambasade 23 y’iki kihugu ni ho yagize icyo avuga.
” Biragaragara ko Uburusiya bushobora kuba bubyihishe inyuma.” Aya ni amagambo Trump yavuze.
Donald Trump yavuze ko yavuganye na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, yongeraho ko batangiye ibiganiro kuri iki kibazo. SergeiĀ Skripal n’umukobwa we barogewe i Salisbury mu bwongereza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro nāindirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


