Gutandukana kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umuherwe Elon Musk, wahoze ayobora Urwego rushinzwe imikorere myiza ya Guverinoma, kwafashe indi ntera kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 7 Kamena 2025.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanangirije umuherwe wavukiye muri Afurika y’Epfo ufite gahunda yo gushyigikira abakandida b’Abademokarate mu matora ataha akareka Abarepubulikani.
Trump uvuga ko ibyo bizagira ingaruka, avuga ko “adafite umugambi” wo kuvugana na Musk Musk, wari umujyanama wihariye wa White House kugeza mu kwezi gushize, wamaganye ku mugaragaro umushinga w’imisoro wasinywe na Trump.
Hagati aho, abigaragambyaga bagonganye n’abapolisi n’abakozi ba ICE (Urwego rushinzwe kurwanya abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko.
Ni nyuma y’uko abimukira benshi bafungiwe i Los Angeles. White House yohereje ingabo 2000 zo muri National Guard mu rwego rwo guhangana n’urugomo.


