WASHINGTON, DC - MARCH 26: U.S. President Donald Trump speaks during a Cabinet meeting in the Cabinet Room of the White House on March 26, 2026 in Washington, DC. This is Trump's second Cabinet meeting of 2026 and the first since the United States and Israel began attacking Iran on February 28. (Photo by Chip Somodevilla/Getty Images)

Trump yongeye kwiha ibyumweru byo kurangiza intambara ya Iran

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izaba yarangizanyije n’intambara yayo muri Iran “mu byumweru bibiri, cyangwa hakarengaho iminsi yo gukora akazi. Ariko turashaka gukuraho ikintu cyose bafite.”

N’ubwo yagiye ashyira ku rutonde impamvu enye cyangwa eshanu z’intambara, Trump yavuze ko “afite intego imwe: Nta ntwaro za kirimbuzi bazagira kandi iyo ntego twayigezeho.”

Ntiyasobanuye uko yumva iyo ntego yagezweho. Yongeyeho ko Amerika ishobora kugirana amasezerano na Iran mbere y’ibyumweru bike biri imbere ariko akavuga ati: “Tuzakubita ibiraro bimwe na bimwe, turatekereza ibiraro nka bibiri byiza. Ariko nibaza ku meza, bizaba byiza.”

Trump yavuze kandi ko Washington nta ruhare izagira mu kongera gufungura Umuhora wa Hormuz. Ibi yabitangaje nyuma yo kunenga ibihugu by’inshuti za Amerika avuga bidakora byinshi mu gutuma uyu muhora wongera kuba nyabagendwa.

Byongeye kandi, kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Werurwe, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa Al Jazeera yavuze ko Iran itigeze isubiza icyifuzo cy’ingingo 15 cyoherejwe na Amerika cyo guhagarika intambara yatangiye kuwa 28 Gashyantare 2026.

Abbas Araghchi yavuze ko yakiriye ubutumwa butaziguye n’intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, ariko ahakana ko ibihugu biri kuganira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *