Tshisekedi aremeza ko imbaraga za FARDC ziyongereye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aremeza ko imbaraga z’igisirikare cyabo, FARDC, n’izindi nzego z’umutekano ziri kwiyongera ku buryo mu gihe kiri imbere abazagerageza gutera igihugu cyabo bazaba bameze nk’abiyahura.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kamena 2023 mu gihe RDC yizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 63, Tshisekedi yabwiye Abanyekongo ko igihugu cyabo cyagabweho igitero n’ingabo zo hanze, gusa ngo biteguye kukibohora.

Tshisekedi ati: “Ubu ndemeza ko imbaraga z’igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano ziyongereye. Ndongera ntere agatege Leta ngo ikomezanye uyu muhate kugira ngo ibisa n’intambara ku butaka bw’abakurambere bacu bizabe nko kwiyahura ku muntu wese uzabigerageza.”

Ingabo z’amahanga avuga ko zateye igihugu cyabo ngo ni iz’u Rwanda, kandi ngo urubyiruko rwinshi rw’Abanyekongo rwitabiriye ubusabe bwe bwo kwinjira mu gisirikare kugira ngo ruhangane na zo.

Si ubwa mbere Tshisekedi avuze ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cyabo, ariko na rwo rubihakanye kenshi, rugasobanura ko ari urwitwazo ruterwa no kuba yarananiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyazahaje uburasirazuba kuva mu myaka myinshi ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *