Tshisekedi ngo Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone ntahakana gufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko u Rwanda ruha ubufasha M23, ibyo avuga ko na Perezida Paul Kagame atajya ahakana iyo bari kumwe imbonankubone.

Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro ‘Africa Daily’ aheruka kugirana n’umunyamakuru Victoria Uwonkunda wa BBC.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Congo Kinshasa imaze iminsi isa n’iyacanye umubano n’u Rwanda, ku mpamvu y’ibibazo bishingiye ku mutwe wa M23 ishinja u Rwanda gutera inkunga.

Ni umutwe kuri ubu umaze amezi arenga ane warigaruriye Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; ndetse kuva ejo ku wa Kane imirwano yongeye kubura hagati yawo n’Ingabo za Congo Kinshasa muri Teritwari ya Rutshuru.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, kuko ikibazo cyawo na Leta y’i Kinshasa ari ikibazo cy’abanye-Congo kireba bo ubwabo.

Perezida Tshisekedi cyakora cyo aganira na BBC, yongeye gushimangira ko u Rwanda “ni rwo zingiro ry’ikibazo mu burasirazuba bwa RDC aho M23 yafashe Bunagana” ngo ifashijwe na rwo.

Yavuze ko mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kamena uyu mwaka u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha kugira ngo M23 ive muri Bunagana, gusa kugeza ubu hakaba nta kirakorwa.

Uyu mugabo yabajijwe uko umubano we na Perezida Paul Kagame kuri ubu wifashe, asubiza ko usa n’aho ukonje ngo kuko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda “ni we wahisemo gutera RDC.”

Yavuze ko mu myaka itatu ye ya mbere ku butegetsi umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wari umeze neza ndetse bikanaba ngombwa ko Perezida Kagame asura Umujyi wa Goma, gusa nyuma bikaza kuba ngombwa ko bahagarika wa mubano mwiza kuko bumvaga ko batewe “imbugita mu mugongo.”

Congo Kinshasa n’ubwo idahwema gushinja u Rwanda kuyitera binyuze muri M23; si gake rwo rwakunze kugaragaza ko ibi ari ibinyoma.

Perezida Paul Kagame muri Nzeri ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nteko rusange ya Loni; yagaragaje ko “umukino wo kwitana ba mwana [hagati ya RDC n’u Rwanda] si wo uzakemura ibibazo”, ashimangira ko hakenewe ubushake bwa Politiki bwihuse kugira ngo ibibazo byugarije Congo bibonerwe umuti.

Tshisekedi cyakora cyo aganira na BBC yavuze ko Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone adahakana guha ubufasha M23.

Ati: “Sinzi impamvu abihakana, kuko iyo turi mu biganiro imbonankubone ntabihakana.”

Yunzemo ati: “Dufite ibihamya by’abasirikare bafashwe nk’ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu: RDF (Rwanda Defence Force). Twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yatawe n’abasirikare b’u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC. Gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.”

Tshisekedi yavuze ko Congo Kinshasa igitsimbaraye mu gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukemura ikibazo cya M23; gusa ngo ninanirana hakazakoreshwa imbaraga z’igisirikare.

Yavuze ko kuba akomeje gushyira imbere dipolomasi bidasobanuye ko ari umunyantege nke, gusa ariko nanone akaba yiteguye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro mu gihe yaba agezweho; ngo kuko atari ‘Rambo’ wo kwizimba mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tshisekedi ngo Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone ntahakana gufasha M23
    niba nankeya zifite byaba byiza. ubundi twakwibaza niba Parezida yarasuye GOMA akanakndi bemerer amazu 200 nigute bwacya agatera CONGO aho agiye kubakira? wapi hari Impamvu yatewe na CONGO ubwayo nubwo nabo babihisha.

  2. Tshisekedi ngo Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone ntahakana gufasha M23
    niba nankeya zifite byaba byiza. ubundi twakwibaza niba Parezida yarasuye GOMA akanakndi bemerer amazu 200 nigute bwacya agatera CONGO aho agiye kubakira? wapi hari Impamvu yatewe na CONGO ubwayo nubwo nabo babihisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *