Kuri iki Cyumweru mu gitondo, Perezida Félix Tshisekedi na bagenzi be Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Jenerali Ndayishimiye w’u Burundi bakoze inama y’ibihugu bitatu i Addis Abeba, muri Ethiopia ku bijyanye no kohereza ingabo za SADC (SAMIDRC) mu burasirazuba bwa DRC.

Kuri iyi ngingo, Abakuru b’ibihugu bitatu baganiriye ku guhuza ibikorwa neza ku butaka mu ntambara yo krwanya inyeshyamba za M23.


Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko Afurika y’Epfo n’u Burundi biri mu bihugu bitanga ingabo mu butumwa bwa SAMIDRC nubwo iki gihugu cy’ Burundi kitari umunyamuryango wa SADC.
à€ ce sujet, les trois Chefs d’à‰tat ont discuté sur la meilleure coordination des opérations sur terrain. L’#Afriquedusud et le #Burundi figurent parmi les pays contributeurs des troupes de la SAMIDRC. pic.twitter.com/cqYAGOpMWw
— Présidence RDC 🇨🇩 (@Presidence_RDC) February 18, 2024


