Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’ubwicanyi bukomeye buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma.
Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, ubwo abasirikare ba Congo Kinshasa biraraga mu baturage bigaragambyaga bakicamo ababarirwa mu ijana.
Ubu bwicanyi kandi bunavugwamo abarwanyi b’umutwe wa FDLR umaze igihe uvugwa mu mikoranire n’Ingabo za Congo Kinshasa.
Tshisekedi ku wa Gatanu ubwo yari ayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri, yavuze ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ubuzima bukwiriye abanye-Congo kuko “binyuranyije n’inshingano z’ingabo.”
Ni Tshisekedi yavuze ko ariya makuba “ntabwo ashobora kwihanganirwa”, mbere yo kurahirira “guhana by’intangarugero abayagizemo uruhare bose.”
Kuri uyu wa Gatandatu byari byitezwe ko Tshisekedi yohereza i Goma abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Peter Kazadi, mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye.



2 Responses
Tshisekedi yariye karungu nyuma y’ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma
Uyu nawe ni ikigoryi, yariye karungu se yahaye akazi fdlr ko kwica abaturage none barikugakora neza akirakaza ngo butamenyekana ko ariwe wabahaye amabwiriza.
Tshisekedi yariye karungu nyuma y’ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma
Mugihe abanyekongo ubwabo bagifite akavuyo no kujagarara mumitwe yabo iteka ibyabo bizahora ari induru gusaaaaaaaa!