Tshisekedi yasabwe kwirukana Gen. Numbi muri FARDC

Sangiza iyi nkuru

Umuryango La Voix des Sans Voix (VSV) uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo urasaba Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi, gukoresha ububasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga, akirukana mu gisirikare Général John Numbi uri mu buhungiro.

Gen. Numbi wayoboye igipolisi n’igisirikare cya RDC yahunze mu mwaka w’2021 ubwo yamenyaga ko ari gukorwaho iperereza ryashoboraga gutuma atabwa muri yombi. Akekwaho gutegura umugambi wo kwica impirimbanyi Floribert Chebeya wayoboraga uyu muryango n’umushoferi we Fidele Bazana mu 2010.

Nyuma y’igihe kinini atigaragaza, Gen. Numbi tariki ya 7 Ukwakira 2023 videwo ngufi, yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi, anavuga ko uyu Mukuru w’Igihugu adakwiye gukomeza kukiyobora kuko yacyangije, cyane ko ngo yanagihawe hashingiwe ku masezerano y’ibanga yari yaragiranye na Joseph Kabila.

Gen. Numbi ati: “Uko twahaye Tshisekedi ubutegetsi, dufite ubushobozi bwo kubumwambura. Agomba gukuramo akarenge ke ku bw’inyungu z’igihugu. Nakomeza gutsimbarara, agakomeza gukandagira uburenganzira bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndamumenyesha ko uwakoze igikoko ari we wenyine wabasha kugisenya.”

Nyuma yo kubona Gen. Numbi muri videwo, VSV yasabye Tshisekedi kwirukana Gen. Numbi mu gisirikare, akanashyiraho umusirikare w’ipeti rya ‘Général’ wagira ububasha bwo kumuburanisha mu rukiko, binyuze mu mucyo, akazaryozwa uruhare akekwaho mu rupfu rwa Chebeya na Bazana.

Mu gihe uyu muryango ubona ko kuba Numbi acyidegembya bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wasabye Tshisekedi gukorana n’amahanga, kugira ngo uyu musirikare azohererezwe ubutabera bw’igisirikare cya RDC bumaze imyaka ibiri irengaho amezi bumushakisha.

Chebeya na Bazana biciwe ku biro bikuru bya Polisi ya RDC. Icyo gihe uru rwego rw’umutekano rwari rwayoborwaga na Gen. Numbi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *