Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umwami Charles III w’u Bwongereza gukoresha ububasha afite mu muryango wa Commonwealth agasaba u Rwanda ‘kudahungabanya Uburasirazuba’ bw’igihugu cye.

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira ni bwo Tshisekedi yakiriwe i Londres n’umwami Charles III w’u Bwongereza. Bombi babonaniye mu ngoro ya Buckingham iherereye i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Ibiganiro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’umwami Charles III byamaze iminota 50 yonyine, byibanda ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ni ikibazo Tshisekedi atahwemye kwegeka kuri Leta y’u Rwanda nka nyirabayazana yacyo, ibirego akomeje kwenyegeza mu ngendo ari kugirira hirya no hino ku Isi.

Perezidansi ya Congo Kinshasa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko mu byo Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza harimo “gukoresha uruhare rwe muri Commonwealth ndetse no ku Rwanda by’umwihariko, mu guhagarika ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC no guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze muri Afurika ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari.”

Umwami Charles III ni we muyobozi w’icyubahiro w’umuryango wa Commonwealth uhuriwemo n’ibihugu birimo u Rwanda, mu gihe Perezida Paul Kagame kuri ubu ari we uyoboye uriya muryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Congo Kinshasa ntiyatangaje niba ubusabe bwa Tshisekedi yabuhaye umugisha cyangwa yabwanze.

Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa ari i Londres kuva ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira mu Bwongereza.

Ku wa Kabiri ubwo yitabiraga inama ya Financial Time Africa, Tshisekedi yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja gushoza intambara ku gihugu cye, anenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kuba bikomeje kuruca bikarumira.

Uyu mutegetsi yaboneyeho gusaba Umuryango Mpuzamahanga gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha umutwe wa M23; n’ubwo rwo rutahwemye kugaragaza ko nta bufasha ruha uyu mutwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC
    Uyumubobozi koyataye umutwe mbangoga Umwami!!arabura gucyemura ibibazobye akabizana kumuturanye?yababababa nzabondora numwana wumunyarwanda.

  2. Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC
    Uyumubobozi koyataye umutwe mbangoga Umwami!!arabura gucyemura ibibazobye akabizana kumuturanye?yababababa nzabondora numwana wumunyarwanda.

  3. Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC
    Antoine afitiye ubwoba urwanda ariko turi abavandimwe ntampamvu yokumena amaraso.

  4. Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC
    Antoine afitiye ubwoba urwanda ariko turi abavandimwe ntampamvu yokumena amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *