Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe umuyobozi mushya nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu haburijwemo Coup d’Etat.
Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa X rw’umuvugizi wa Perezidansi ya Congo , Tina Salama, aho yavuze ko iki kigo cy’iperereza cyabonye undi muyoboizi mukuru wasimbuye uwari ukiyoboye.
Yavuze ko kugeza ubu bwana Justin Inzun Kakiak ariwe muyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iperereza ku rwego rw’i gihugu.asimbuye Daniel Lusadisu Kiambi wakiyoboraga kuva muri Kanama 2023.
Uyu Inzun Kakiak akaba yarahoze ari Ambasaderi wa Congo i Brazzaville muri Repubulika ya Congo. Ndetse ngo akaba yarigeze kuyobora iki kigo gishinzwe iperereza, igihe cya perezida Joseph Kabila.
Inzun ashyizwe kuri uyu mwanya mu gihe hashize iminsi micye Leta ya Tshisekedi ishyizeho guverinoma nshya. Ku rundi ruhande ariko ni nako imirwano ihuza ihuririro rya FARDC na M23 ikomeje mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.


