Raporo y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano igaragaza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwari bwarateganyije kwifashisha abacancuro 2500 kugira ngo babufashe kwikiza abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Iyi raporo ishingira ku makuru yakusanyijwe n’impuguke z’uyu muryango zahawe inshingano yo gukurikirana ibibazo by’umutekano muke muri RDC ivuga ko imikoranire ya Leta y’iki gihugu n’abacancuro yatangiye hagati mu mwaka ushize.
Ngo muri Nyakanga 2022, ibiro bishinzwe igisirikare muri Perezidansi ya RDC biyobowe na General Frank Ntumba byagiranye amasezerano na kampani nshya yo muri iki gihugu yitwa Agemira, iyoborwa n’Umunyekongo w’Umufaransa, Olivier Bazin.
Hashingiwe kuri aya masezerano, iyi raporo ivuga ko Agemira RDC yazanye abacancuro bo muri Bulgaria, Belarus, Georgia, Algeria, u Bufaransa n’Abanyekongo, 35 muri bo bakaba baroherejwe mu burasirazuba bw’igihugu, abandi 35 baguma i Kinshasa.
Ubundi ngo Agemira yahawe inshingano eshatu zirimo: gusana no kongera ibikoresho by’ingabo za RDC zirwanira mu kirere, kuvugurura ibibuga by’indege byo mu burasirazuba bw’igihugu (birimo icya Bukavu, Kavumu na Beni) no kurinda umutekano w’indege n’ibice by’ingenzi.
Mu gukorana n’ingabo za RDC kandi, aba bacancuro ngo bari barahawe inshingano yo kuzigira inama no kuziyobora, by’umwihariko mu gihe zari mu mirwano n’abarwanyi ba M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi raporo ivuga ko General Ntumba, tariki ya 24 Ugushyingo 2022 yagiranye andi masezerano y’amezi 12 n’ikigo cy’umutekano cya Congo Protection kiyoborwa na Thierry Kongolo, hamwe na Association RALF y’Abanyaromaniya, igizwe n’Abanyaromaniya bahoze mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa uzwi nka Legion.
Muri aya masezerano, RALF, nk’ikigo gifite ubunararibonye mu mutekano, yasabwe kuzana abarwanyi bayo 300 bagatoza kandi bakanaha amabwiriza ingabo za RDC, ibi bakabikora nk’ababarizwa muri Congo Protection.
Gusa ngo bitandukanye n’ibikubiye mu masezerano, abarwanyi b’iki kigo boherejwe kurinda ikibuga cy’indege cya Goma n’icya Kavumu muri Bukavu, banakoma mu nkokora abarwanyi ba M23 basatiraga santere ya Sake.
Abacancuro 2500 bari bitezweho kwikiza M23
Izi mpuguke zivuga ko abantu batandukanye barimo abo muri Leta ya RDC bazihaye amakuru y’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwari bufite gahunda yo gukura abacancuro 2500 muri Colombia, Mexico na Argentina, bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23.
Kugira ngo bigerweho, ubutegetsi bwa RDC ngo bwifashishije Abanya-Afurika y’Epfo batatu bamaze iminsi muri iki gihugu (kuva tariki ya 15 Werurwe kugeza hagati muri Mata 2023), bategura kuza kw’ibi bihumbi by’abacancuro, bahuza ibikorwa byabo n’uko bazagaba ibitero.
Gusa ngo hagati muri Mata 2023, gahunda yo kuzana aba bacancuro yahagaritswe by’agateganyo, n’impamvu yabyo ntabwo igaragara.


