Tshisekedi yateguje intambara, Gen. Kabarebe yita abasazi abatwitse ibendera, Dr Habumuremyi arishyura: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera.

Harimo ko:

Tshisekedi yongeye guteguza intambara ku Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kwibutsa ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara n’u Rwanda mu gihe ibibazo by’ibihugu byombi byaba bidakemuwe n’inzira ya dipolomasi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Banyekongo mu ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 2022, nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 wari umaze iminsi ufata ibice by’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru.

Tshisekedi yongeye gutangaza ko u Rwanda rwashoje intambara kuri RDC rwitwikiriye M23, arusaba guhagarika ubufasha arushinja gutanga, ngo rutabigenza rutyo, ibihugu byombi bikazarwana byeruye.

Gen. Kabarebe yise abatwitse ibendera ry’u Rwanda abasazi

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yise abasazi Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo bagatera amabuye mu Rwanda bakanatwika ibendera ryarwo.

Abanyekongo bakoze ibi ni abitabiriye imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma, basatira umujyi wa Gisenyi muri Nyakanga no mu mpera z’Ukwakira 2022.

Uyu musirikare wagiranaga ikiganiro n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge tariki ya 2 Ugushyingo, yatangaje ko iki gihugu kitajya mu ntambara n’abaterana amabuye, bakanatwika ibendera, icyakoze ngo hari umurongo batagomba kurenga.

Dr Habumuremyi yishyuye uwamuregaga ubwambuzi

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yishyuye Bizimana Daniel amafaranga y’u Rwanda 3,200,000 mbere yo gutangira kuburana urubanza yaregwagamo ubwambuzi.

Bizimana yajyanye Dr Habumuremyi mu butabera nyuma yo kwanga kumwishyura aya mafaranga, kandi ubwo yafungurwaga hashingiwe ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame, yari yarategetswe kwishyura abo yambuye.

Hashingiwe ku bwumvikane, Dr Habumuremyi yarishyuye, urubanza rwagombaga kuba tariki ya 2 Ugushyingo rurahagarikwa.

Bamporiki yarajuriye

Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya Frw miliyoni 60.

Byamenyekanye ko Bamporiki yajuririye iki cyemezo tariki ya 25 Ukwakira, habura iminsi mike ngo igihe yahawe cyo kujurira kirangire.

Mu iburanisha ryabereye muri uru rukiko, Bamporiki wemeraga icyaha cyo ‘kwakira indonke’, yari yarasabye koroherezwa, agahanishwa byibuze igifungo gisubitse kugira ngo ‘akomeze akorere igihugu’.

Uganda yamaganye ibirego biyishinja gufasha M23

Leta ya Uganda yamaganye ibirego bya bamwe mu Banyekongo barimo abanyapolitiki bashinja igisirikare cyayo gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 muri iki gihe uri kugaragaza imbaraga nyinshi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yamenyesheje abanyamakuru ko ibirego by’aba Banyekongo bidafite ishingiro, ati: “Ibivugwa ko dushyigikiye M23 nta shingiro bifite, ntibikenewe kandi ni ibinyoma.”

Uyu musirikare yasobanuye ibyo ashingiraho bishyigikira ingingo ye birimo kuba Uganda itakwifatanya n’umutwe washatse gutwika ibikoresho by’ingabo zayo ziri muri RDC, kandi ngo itaba ibikora ngo yakire kandi inavure inkomere z’ingabo z’iki gihugu zari zayihungiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *