Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yibasiye mugenzi we Dr William Ruto wa Kenya, amushinja gucunga nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda.
Tshisekedi yabigarutseho ubwo yavugiraga mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ikiganiro cyagarutse ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko intambara ingabo z’iki gihugu zimaze imyaka irenga ibiri zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu rwego rwo gukemura aya makimbirane hashyizweho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ndetse n’ibya Luanda, gusa kugeza ubu izi gahunda zombi nta musaruro zigeze zitanga bijyanye n’uko Leta ya RDC yarahiye ko idashobora kuganira na M23 yita umutwe w’iterabwoba.
Tshisekedi icyakora we avuga ko ibiganiro bya Nairobi Leta ya Congo yagiranaga n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC yananiwe kugera ku musaruro bitewe n’imicungire mibi ya Ruto.
Ati: “Hariho gahunda ebyiri. Hari iya Nairobi yari iyobowe na Uhuru Kenyatta ku bw’amahirwe make yaje gucungwa na Perezida mushya, William Ruto. Yayicunze nabi cyane. Gahunda zombi zisa n’izapfuye n’ubwo Uhuru Kenyatta wari warashyizweho nk’umuhuza yagumyeho”.
Tshisekedi yunzemo ati: “Kenyatta yagumanye ububasha, ariko gahunda [z’ibiganiro] zisa n’izapfuye. Perezida Ruto yashyigikiye impamvu y’u Rwanda, sinshobora kugira byinshi mvuga”.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yibasiye Ruto, nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka Perezida wa Kenya yagaragaje ko ikibazo cy’umutwe wa M23 kireba RDC aho kureba u Rwanda.
Mu kiganiro icyo gihe yahaye Jeune Afrique yavuze ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa RDC bwegeka iki kibazo ku Rwanda kandi bwarigeze kwemera ko abarwanyi b’uyu mutwe ari Abanye-Congo.
Yagize ati “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze abayobozi ba RDC baravuga ngo ‘ni abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”
Muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida Manuel João Lourenço wa Angola, Tshisekedi bwo yashinje u Rwanda kuba rusabwa kenshi “kuvana ingabo zarwo muri Congo”, ariko ntirubyubahirize.
Perezida wa RDC icyakora yavuze ko afite icyizere cy’uko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kwinjira mu kibazo cy’ibihugu byombi bishobora gutuma igisubizo kiboneka.



One Response
Tshisekedi yibasiye Perezida Ruto amuhora u Rwanda
Perezida wa RDC, ibyo aba arimo ntabwo azi ibyo aribyo, ubwo se igihe SASOU NGWESO wa Congo Braville asura u Rwanda, ntibamwikomye ngo buriya asshigikiye Urwanda, none na Ruto niko bibaye, muribuka Pereiza wa Pologne aza mu Rwanda, abakongomani bavugije induru ngo ashyigikiye u Rwanda, igisigaye nukuzumva bavuga ko IMANA nayo ishyigikiye URWANDA na M23. imyaka iraje irangire bari mu magambo gusa.