Tshisekedi mu ifoto y'urwibutso n'abari bahagarariye Grande Orientale

Tshisekedi yihakanye igitekerezo cyo gushyira Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yihakanye igitekerezo cyo gushyira intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe by’umutekano bidasanzwe.

Tshisekedi yatangaje ibihe bidasanzwe muri izi ntara tariki ya 6 Gicurasi 2021, ashyiraho ubuyobozi bw’igisirikare bwasimbuye by’agateganyo ubwa gisivili. Lt Gen. Constant Ndima Kongba yagizwe uwa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Luboya N’Kashama agirwa uwa Ituri.

Uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho ibi bihe nyuma y’uruzinduko yagiriye muri izi ntara, hamwe na Kivu y’Amajyepfo mu Kwakira k’umwaka w’2020, aho yagenzuraga uburyo umutekano waho uhagaze, anaganiriza abaturage.

Nk’uko yabisobanuye, icyari kigambiriwe muri ibi bihe bidasanzwe ni ukugira ngo aba basirikare bagizwe abayobozi b’agateganyo b’izi ntara ebyiri bagarure umutekano kandi byihuse, gusa kugeza ubu ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ihakorera byafashe indi ntera, hiyongeramo intambara y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye n’abahagarariye igice cya Grande Orientale (kigizwe n’intara ya Haut-Uele, Bas-Uele, Ituri na Tshopo) tariki ya 15 Werurwe 2023 cyibandaga ku mutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu, yasobanuye ko ibihe bidasanzwe Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zimazemo hafi imyaka 3 atari we wabitekerejeho bwa mbere.

Tshisekedi yavuze ko ari igitekerezo cyaturutse mu batuye muri Ituri ubwo yari yabasuye mu mwaka w’2020. Ati: “Ibihe bidasanzwe si njye wabitekereje bwa mbere. Nagiye gusura abavandimwe banjye muri Ituri kandi ni bo bampaye igitekerezo.”

Bigaragara ko Tshisekedi acyizeye ko abayobozi b’abasirikare yashyize muri iyi ntara bashobora kugarura umutekano, kuko nka tariki ya 15 Werurwe 2023, abinyujije mu Mugaba Mukuru w’ingabo, yasubije Lt Gen. Ndima inshingano yo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tshisekedi mu ifoto y'urwibutso n'abari bahagarariye Grande Orientale
Tshisekedi mu ifoto y’urwibutso n’abari bahagarariye Grande Orientale

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *