Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’u Rwanda na EU

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarahiriye gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda ruheruka gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yabitangaje mu ijoro ryacyeye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande rwa EU hari hari Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

EU mu itangazo rigenewe abanyamakuru iheruka gusohora yavuze ko yo n’u Rwanda bazafatanya mu guteza imbere uruhererekae rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu itunganywa ryayo hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe.

Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gukora ibishoboka byose akadobya ariya masezerano, ndetse ko nibinaba ngombwa ko azajyana mu nkiko EU.

Ati: “Tuzakora ibishoboka byose mu gufungira amayira aya masezerano, yaba inzira za dipolomasi cyangwa iz’ubutabera”.

Tshisekedi yashinje EU gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’abajura, ndetse ko n’ikimenyimenyi ubukungu bw’u Rwanda rwubakiye ku mabuye y’agaciro, ikawa ndetse n’icyayi u Rwanda rwiba muri RDC.

Ati: “U Rwanda uyu munsi rwubakiye ku mitungo rwibye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntimukagire isoni zo kubivuga ni ko kuri. Umunsi umwe nanabibajije Perezida Kagame ananirwa kunsubiza. Yagiye avuga ibijyanye na societe ikora imiti … Ariko muri make uko si ko igihugu gitera imbere. Urumva rero ko [ubukungu bw’u Rwanda] ari imbuto zo gusahura umutungo wacu, yaba amabuye y’agaciro ndetse n’ukomoka ku buhinzi”.

Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda nta mutungo kamere rugira, mu gihe Jutta Urpilainen aheruka kugaragaza ko “rufite umutungo kamere ushobora gufasha abaturage barwo kubona ubukire no gufasha Isi kugera ku bukungu butangiza ibidukikije”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Amb. Yamina Karitanyi, aheruka gutangaza ko byibura ubutaka bw’u Rwanda burimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka $ miliyari 150.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *