Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi Tshilombo, yiyemeje kurwanya abashumba bakuru bo muri Kiliziya Gatolika bari mu gihugu ayoboye, badafasha ubutegetsi.
Iri jambo yarivuze kuri uyu wa 25 Kamena 2023 ubwo yari muri misa yo kwizihiza isabukuru ya Musenyeri Bernard Kasanda yabereye mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasai-Oriental.
Uyu Mukuru w’igihugu yavuze ko itorero/idini rifite inshingano yo gufasha Leta. Ati: “Nizera ko Leta n’itorero by’umwihariko Kiliziya Gatolika, bifite inshingano bifite inshingano, mbisubiremo neza ‘inshingano’ n’umukoro wo gukorana, kugendera hamwe. Nko muri iki gihe twitegura amatora, itorero rikwiye gukorera mu Banyekongo, ribiba urukundo, ubumwe n’uburinganire.”
Tshisekedi yavuze ko ariko aba bashumba batandukiriye inshingano, baca Abanyekongo mo ibice. Ati: “Bamwe muri mwe mwahisemo ikibi gishobora kudutandukanya. Ntabwo nzemera ko bibaho.”
Perezida wa RDC yateguje aba bashumba ko azabarwanya, atitaye ku bo ari bo. Ati: “Nzarwanya nta kuzuyaza Umunyekongo wese uzahungabanya umutekano n’ituze by’igihugu. Sinzita ku byo abantu bazabivugaho: guhohotera ikiremwamuntu, kwambura ubwisanzure.”
Tshisekedi atangaje aya magambo nyuma y’aho inama y’abepisikopi muri RDC, CENCO, itangaje ko imyiteguro y’amatora muri iki gihugu iri kugenda nabi, bityo ko ifite impungenge ko hazaba imvururu mu gihe hatagira igikosorwa.


