“ Tugiye gukomeza, tugiye gushyiraho uburyo bushoboka bwose kugirango umukandida wacu azabashe gutsinda ”, ibi ni ibyatangajwe n’umunyapolitiki, Moise Katumbi mu izina rya bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye umukandida Martin Fayulu bahisemo ngo azabahagararire mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Moise Katumbi kimwe na Adolphe Muzito, Jean-Pierre Bemba na Freddy Matungulu, biyemeje gushyigikira umukandida Martin Fayulu mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’aho bagenzi babo, Felix Tshisekedi na Vital kamerhe bisubiyeho bakanga kumujya inyuma.
Mu kiganiro n’itangazamakuru I Buruseli mu Bubiligi, Moise Katumbi yahamagariye abanyekongo bose gushyigikira ‘Umukandida w’Impinduka’.
Ati: “ Tugiye gukomeza, tugiye gushyiraho uburyo bushoboka bwose kugirango umukandida wacu azabashe gutsinda .”
Moise Katumbi kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga yijeje kugira uruhare mu kwamamaza uyu mukandida, Martin Fayulu. Ati: ” Tugiye kujya ahantu hose, tugiye gukora ubukangurambaga bya kinyamerika, kubera ko abaturage ba Congo, kuri iyi nshuro, bagomba kubohorwa .”
Ihuriro rishya ryiswe ‘Lamuka’ ariko ryavuyemo Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi, ryijeje ko uyu mukandida waryo Fayulu agomba gusubira muri Congo mu minsi iri imbere.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uuyu wa Kane ushize rikaba rigira riti: “ Vuba, tugiye gutaha mu gihugu twese duherekeje Martin Fayulu umukandida wacu. Tuzaba iruhande rwe kuko uyu munsi ari we mahirwe yonyine y’ahazaza h’igihugu cyacu .”


