Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agomba kotsa igitutu umutwe wa M23 kugira ngo ubashe kubahiriza ibyo wasabwe na gahunda y’ibiganiro bya Luanda.
Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko yari amaze kubonana na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Perezida Ndayishimiye kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yari i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriraga.
Mu byo we na Tshisekedi baganiriye, harimo ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe urangwa mu burasirazuba bwa Congo kubera imirwano y’Ingabo z’icyo gihugu na M23.
Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda muri Angola mu Ugushyingo umwaka ushize, yasabye FARDC guhagarika imirwano na M23 ndetse uyu mutwe ukava mu duce twose tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru wagenzuraga.
Kuva icyo gihe M23 yemeye kuva muri tumwe mu duce yari yarigaruriye, gusa Leta ya Congo ntiyigeze yemera ko bajya mu biganiro ngo bakemure ibibazo bifitanye.
Tshisekedi aganira n’itangazamakuru ry’i Kinshasa yagaragaje ko nka Congo Kinshasa bubahirije ibyemezo by’inama ya Luanda, agaragaza ko M23 ikwiye kotswa igitutu kugira ngo na yo yubahirize ibyo yasabwe.
Ati: “Tugomba kotsa igitutu M23 ikubahiriza iyi gahunda…tuzajya kugenzura ku kibuga turebe niba M23 izubahiriza imyanzuro ya gahunda [ya Luanda].”
Tshisekedi aravuga ibi mu gihe M23 ivuga ko yubahirije ibyo yasabwe byose gusa RDC ku ruhande rwayo ntigire na kimwe yubahiriza.
M23 ivuga kandi ko bijyanye no kuba Kinshasa yaranze ko bajya mu biganiro na yo itazigera na rimwe irebwa n’izindi gahunda, zirimo guhuriza hamwe abarwanyi bayo, kubambura intwaro ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe.


