Minisitiri ushinzwe imiturire n’ubutegetsi bw’igihugu muri Malaysia, Zuraida Kamaruddin, yasabye abaturage b’igihugu cye guhindura imyitwarire bakagira isuku kuko ngo n’u Rwanda rwabatambutse muri uru rwego.
Minisitiri Zuraida yavuze ko bakeneye kwigana umuco w’isuku w’u Rwanda kandi bakajya bahora bibutsanya kubungabunga isuku birinda kujugunya imyanda aho babonye nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga.
Zuraida yavuze ko guverinoma yiyemeje ko abaturage babasha kubona inzu zo kubamo hagendewe ku bushobozi bwabo ariko bakanakangurirwa kureka gukoresha amasashi, aho bivugwa ko muri Malaysia agize 13,2% by’imyanda yose yakusanyijwe mu gihugu mu 2017, 29.2% byayo akaba ari amasashi akoreshwa mu guhaha mu gihe ngo kugirango isashi ibore bifata imyaka igera ku 100.
Ibi minisitiri w’imiturire wa Malaysia yabivugiye kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’igihugu cyose bugamije kurwanya ikoreshwa ry’amasashi, igikorwa cyajyanishijwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’imiturire.


