Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda kutagendera ku mabwire y’abahakana bakanapfobya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yabasabye kubaho ubuzima bwa bo batagendeye ku marangamutima y’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane zasize ubuzima muri iyi Jenoside, aho yanibukije ababuze ababo ko batari bonyine ahubwo ko n’ibihugu kibari inyuma, mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Ni mu muhango kandi wari witabiriwe n’abandi banyepolitiki batandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga harimo n’umuyobozi wa komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi batandukanye.
Yagize ati”Abanyarwanda dufite ubuzima tugomba kubaho; ntabwo twakomeza kuba mu mpaka zidafite ishingiro.”
Ibi akaba yabivuze nyuma yo kwerekana uruhare rwa bamwe na bamwe badashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo bahora bashaka icyazana amacakubiri n’ibindi.
Yanagarutse ku bagenda bahindagura inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko hari ababyita uko bashaka bagamije kwerekana ko bazanye impinduka ndetse hakaba n’ababikora bagamije guteza impaka.
Yagize ati”abenshi bahindagura amazina babyitirira kuzana ivugurura n’ibindi bagendeye ku guha inyito zidafite ubusobanuro kuri Jenoside. Ugasanga bamwe baravuga ngo Jenoside yo mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahutu bamwe na bamwe n’ibindi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagaragaje ko ibi byose bigamije kuzana amacakubiri, ari na yo mpamvu abanyarwanda batagomba kubyitaho ahubwo bagaha agaciro abo bari bo ndetse n’inyito iyi jenocide ihabwa kuko abapfuye bazize uko baremwe.
Yanaboneyeho kandi akanya ko kunenga amahanga yarebeyeye Jenoside yabaye mu Rwanda ndetse anashimira abantu ku giti cyabo bakoze ibishoboka bakagaragaza uruhare rwa bo mu gufasha Abanyarwanda bari mu kaga ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima.
Aha yagarutse ku musirikare wa Senegal, Capt. Mbaye Diagne, wanahasize ubuzima, akaba ari umwe mu bo u Rwanda rwibuka mu ntwari
Yagarutse ku bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi by’umwihariko muriAfurika, byagaragaje uruhare rwa byo mu kuba hafi y’abanyarwanda ariko akananega ibihugu by’amahanga bigifite imyumvire yo kugoreka amateka bigamije kubiba inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” hari ibihugu bishaka guhindura amateka ngo uruhare rwa byo byagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barwivaneho barushyire ku banyarwanda ubwabo, ibyo bihugu birahari.”
Perezida Kagame, yahumurije abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse anavuga ko abanyarwanda bose basangiye amateka bityo bakaba bagomba gukomeza kubaka ibyagezweho mu rweho rwo kwiyubaka no kubaka u rwababyaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


