Mu buzima bwa Muntu habamo ibintu byinshi bitera kwibaza imvano n’inkomoko yabyo,ni muri urwo rwego ikinyamakuru Bwiza.com cyabateguriye inkuru zizajya zibamenyesha aho ibintu bitandukanye biboneka mu mico rusange ya muntu bikomoka ,muri gahunda ifite inyito ya “Tumenye impamvu yabyo” .
Ibi kandi bisa n’ibituma buri wese abaho mu buryo bwuzuye amatsiko yo kumenya inkomoko y’iki cyangwa kiriya haba mu mvugo tuvuga , mu bikorwa dukora hamwe n’utumenyetso turanga ubuzima n’imibereho bya muntu mu kubaho kwe, buri munsi ku wundi ,kandi kenshi ugasanga amahanga atandukanye ahiruye ku kintu kimwe ,mu buryo butambutse kure mico n’imigirire ya sosiyete runaka.
Noneho aho ikoranabuhanga rya digitali ryadukiye ntibigitangaje kubona umuntu akwicira ijisho akoresheje udushushanyo tuboneka kuri za mudasobwa na sumatifoni ,utu tumenyerewe kwizina rya emoji cyangwa emoticons mu ndimi z’ibwotamasimbi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nkuru yibanda ku guhana ibiganza abantu basuhuzanya cyangwa bashimirana ,turabavira imuzingo aho byaturutse , mu muhanda tugenda ,mu bukwe dukimbagira ,ikiganza mu kindi ,mu mihango yo gushyingura nabwo twihanagura amarira duhana ikiganza ,yemwe hari naho Kiliziya abasenga bahana amahoro ikiganza kukindi rugacamatana mtiwareba …!
Uyu muco utagira ikizinga wo guhana ikiganza uhuriweho n’imbaga y’abatuye isi batari bake, ngo waba waratangiriye mu Burengerazuba bw’isi nkuko tubikesha urubuga Metronews dukesha iyi nkuru .
Ahagana mu kinyejana cya 5 mbere y’ivuka rya Yesu Kristu mu bice by’Uburayi ngo hadutse ubujura bukaze kandi bwakoreshaga intwaro,ikizere n’urukundo mu bantu biba ingume,hamwe uwabonaga mugenzi we yahitaga amubonamo umujura ,ndetse yareba nabi akaba yavudutse ,agakuramo ake karenge nk’ukiza amagara !
Ibi rero byaje gutuma rubanda rubura ituze n’umutekano kurwego rutari rwarigeze kubaho ,bitera abaturage kujya bitwaza intwaro muntoki mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe byaba ngombwa,ndetse n’abajura bakitwaza izindi byumvikane ko iyo umwe yikangaga undi ,rwahitaga ruhana inkoyoyo , nuko wahura n’umuntu ukabona aracungana n’undi kujisho bishishanya.
Vuba aha kandi mu myaka yakurikiye ivuka rya Yesu Kristu [ Moyen-à ‚ge ] ingeso nkiyi y’urugomo rukaze yadutse mu batwara amafarashi muli utwo duce twavuzwe haruguru ,maze umuntu uhuye n’undi cyangwa babisikanye ku mafarashi ,akamucumita inkota akamugarika aho akikomereza ,muri make iki cyari igihe cy’umwiryane utarigeze kubaho mu buzima bw’abari batuye isi y’icyo gihe .
Kimwe mu bintu byateye abaturage gutekereza ku kintu cyose cyagarura ikizere cy’amahoro no kutishashanya, byaje kurangira habayeho guhashya ubwo bugizi bwa nabi ,hakorwa ubukangurambaga ,bwakanguriraga buri muntu kujya ahura n’undi , aho gufora umuheto ,kubangurirana inkota n’izindi ntwaro, akamuha ikiganza cy’iburyo .
Bityo ,ahari intwaro hakajya uguhana ibiganza ,no kuzunguzanya amaboko [ shaking hands ] , mu gikorwa cyaherekezwaga no kumwenyura kwa hato na hato [ smiling ] ,mu rwego rwo kwongera kurema ikizere mu bantu bari barahindutse nk’inyamaswa ,kubera kwishishanya .
Nubwo iki kimenyetso hari aho batakivugaho rumwe ariko, bamwe bakanavuga ko ari imvano yo gukwirakwiza indwara zandurira mu mwanda w’intoki zidakarabye [ Maladies des mains sale ] , na n’ubu abantu benshi bemeza ko uyu muco ukoreshwa n’abakomeye n’aboroheje utapfa kuwuca mu bantu ngo bikunde ,kuko n’ubwo hari abashatse kuwusimbuza gupeperana n’ibindi ,ariko ntibyabakundiye ko hagira ikiwusimbura burundu.
Gusa Metronews dukesha iyi nkuru isoza ivuga ko nubwo bimeze gutyo ariko , uburyo bwo gusuhuzanya abantu bahana ibiganza budahurirwaho n’abatuye isi bose , kuko nko muli Asia hari aho bapfukama nko guha icyubahiro uwo ushuhuje , yewe no mu bihugu bimwe na bimwe bya Afrika nka Uganda naho usanga abantu bapfukama mbere y’uko umuto asuhuza umukuru ,nyamara ikiganza mu kindi bigakurikiraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari kandi n’abasuhuzanya bonkana indimi bigatinda , nk’ikimenyetso cy’uko muli bombi mu basuhuzanya ntawufite imikoshi y’abapfumu,mbega bigasa no kugaragaza ukwera kwa bombi,mu rwego rwo kugaragarizanya ikizere buri umwe afitiye undi.
Nk’ahitwa Tibet ho , nig ace gaherereye hafi n’Ubushinwa , utonse ururimi rwuwo musuhuzanya ntiryarema yavuga ko umwanduje ibigirwamana by’iwanyu .
Twizere ariko ko uyu muco wo muri Tibet ariko hatari abahita bawigana ,bari gusoma iyi nkuru ,kukobaravuga ngo “Agahugu umuco ,akandi uwako muco” ! Ubwo nibidukundira ubutaha ,tuzarebera hamwe imvo n’imvano y’umuco wo “Gusomana” ,mu buryo bwose bikorwamo n’ikiremwa muntu.
Ni ahubutaha muri ” Tumenye impamvu yabyo “ itaha !
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall / Bwiza.com


