Umunyamideli wabigize umwuga, Tunda Sebastian ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya agiye gukora ubukwe n’umunyamakuru ukorora kuri Televiziyo ya ‘CloudTV’ witwa Casto Dickson.
Nk’uko yabitangaje, uyu Dickson mu magambo ye yeruye yemeza ko umutima we watwawe n’uyu munyamideli, Tunda ndetse ko ubu yiteguye ku murongora akamubera umugore.
Yagize ati “Tunda ni umukobwa nifuza kugira umugore wanjye kuko arabikwiye”.
Abajijwe ibyo kurongorwa na Dickson, Tunda yatangaje ko nta kintu yahita atangaza gusa ngo mu minsi iri mbere baramenya iby’aya makuru ku buryo burambuye.
Yagize ati”Si numva ko byaba ari byiza ko nagira icyo mpita mvuga aka kanya gusa ibyayo makuru byo murabimenya vuba”.
Ikinyamakuru Sde.co.ke, dukesha iyi nkuru atangaza ko Tunda yagiye avugwaho gukundana n’abagabo benshi b’ibyamamare, Dickson akaba yiyongeye mu mubare w’abandi bagabo bakundanye n’ubwo batamaraga kabiri gusa we ngo gahunda amufiteho ni ukumugira umugore.
Tunda ni umukobwa ukunze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’i Burasirazuba kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, benshi bahamya ko ashotora abagabo.
Uyu mukobwa aheruka kugaragara ku butaka bw’u Rwanda ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo “Just a dance” ya Buravan [umuhanzi Nyarwanda].
Tunda yavuzweho cyane mu itangazamakuru, bishimangirwa ko ari inshoreke ya Diamond Platnumz, hari n’amakuru yavugaga ko yaba amutwitiye, ibi byose byaje kubura gihamya kugeza magingo aya.





Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Â
Â
Â
Â
Â


