Tunisia: Abimukira 8 bapfuye abandi 15 baburirwa irengero nyuma y’irohama ry’ubwato bwabo

Sangiza iyi nkuru

Radiyo ya Leta ya Monastir yavuze ko byibuze abimukira umunani bapfuye abandi 15 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwabo burohamye mu mazi ya Tunisia kuri uyu wa Kane, ubwo bageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza mu Butaliyani.

Abashinzwe umutekano ku nkombe babashije kurokora abimukira 14 bari mu bwato bwuzuye abantu, bwarohamye mu mujyi wa Chebba mu karere ka Mahdia.

Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko muri iki cyumweru ubwato bwahagurutse ku nkombe za El Awabed mu karere ka Sfax. Yongeyeho ko abimukira benshi bari mu bwato ari Abanyatuniziya.

Inkombe za Sfax zahindutse ahantu h’ingenzi abantu bahunga ubukene muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bahagurikira kugira ngo bajye kugerageza amahirwe yo kubaho neza mu Burayi.

Mu mezi ashize, abantu benshi barohamye ku nkombe za Tunisia, ariko bijyana n’ubwiyongere bw’abagerageza kwambuka bava muri Tunisia na Libya berekeza mu Butaliyani.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakoze urugendo ruteye ubwoba bambuka inyanja ya Mediterane mu myaka ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *