Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko hari intego yo kugira igihugu gitekanye, kitarangwamo ibyaha, buri munyarwanda akishyira akizana.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umuhango ubera mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye.
Min. Busingye yagize ati “Gahunda yo kurwanya ibyaha ntizacogora. Turashaka kugira igihugu kitarimo ibyaha, buri wese akishyira akizana adafite ubwoba bw’umutekano we”.
Akomeza ahamagarira abantu badashaka kurangiza imanza batsinzwe ko iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kirangira bazirangiye, ko gutindana imanza zarangiye biba bigaragaza ko abantu batabanye neza.
Ati “Kwicarana umubare w’imanza watsinzwe utarangiza ntabwo bivuze ko abantu babayeho neza ahubwo bivuze ko babayeho nabi mu makimbirane”.
Min Busingye yakomeje akangurira abaturage b’aka karere ka Huye kwirinda ihohotera n’ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa mu ngo, ababwira ko n’itegeko rirabihana. Yanasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, ko ari imvano y’ihohotera no kwangiza ubuzima bikanadindiza iterambere.
Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyatangiye ku wa 21-25 Mutarama 2019, gifite insanganyamatsiko igira iti “Rangiza Inshingano yawe ushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko”.




