Igipolisi mu murwa mukuru wa Turkiya, Istanbul cyarashe cyica abagore babiri bari bagabye igitero bitwaje imbunda na za grenade kuri bus y’igipolisi yari irimo kwinjira muri station ya polisi nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu.
Aba bagore uko ari babiri ngo bahise bacikira mu modoka nyuma yo kugaba igitero ku bapolisi, baragenda bihisha mu nzu iri hafi ya station ya polisi bari bamaze gutera. Igipolisi cyahageze kizenguruka iyi nzu, gitangiza igikorwa cyo kubata muri yombi ariko biba ngombwa ko habaho kurasana baricwa.
Nyuma y’igitero cy’aba bagore kuri station ya polisi ishinzwe kurwanya imyivumbagatanyo, ngo nta muntu wari wigambye iki gitero ndetse n’impamvu cyagabwe ntiyari yamenyekana.
Umunyamakuru wa Al jazeera dukesha iyi nkuru, Jamal Elshayyal, uri mu majyepfo ya Turkiya, yavuze ko iki gitero ari cyo giheruka mu bitero bimaze iminsi byibasiye umurwa mukuru w’iki gihugu, Instanbul ndetse n’umujyi wa Ankara.
Reba amafoto yafashwe aba bagore barasa kuri bus ya polisi
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=s2HA00JEC40]
Mu kwezi gushize, abantu 29 bahitanywe na bombe yari yatezwe mu modoka mu gitero cyari kigamije kwibasira imodoka za gisirikare mu mujyi wa Ankara, icyo gitero gihita kigambwa n’umutwe w’Abakurde witwa TAK (Kurdistan Freedom Falcons) bivugwa ko ari wo wasimbuye PKK.
Mu 2015, habayeho ibitero bya bombe bine bikomeye byigambwe n’umutwe wa Islamic State, harimo igitero bivugwa ko ari cyo cyahitanye abantu benshi mu mateka mashya ya Turkiya, aho ngo abantu 103 biciwe rimwe mu mujyi wa Ankara.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



