Igisirikare cya Turukiya cyahaye icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibikoresho byinshi ‘bigezweho cyane’ birimo intwaro zitezweho kwifashishwa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23 yashinze ibirindiro muri teritwari ya Rutshuru.
Indege y’ubwikorezi y’igisirikare cya Turukiya kirwanira mu kirere yagejeje ibi bikoresho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 6 Mutarama 2022.
Iyi ndege yari iherekejwe n’itsinda ry’abasirikare bayobowe n’intumwa yihariye ya Perezida Recep Tayyip Erdogan, Ker Dalgic, yakiriwe n’abasirikare bo muri RDC barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Konstant Ndima Kongba na Komanda wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri zone ya gatatu. Gen. Maj. Dieudonné Mutupeke.
Nyuma yo gusinya ku rupapuro rwemeza ihererekanya ry’ibi bikoresho, Lt Gen. Ndima yashimiye Leta ya Turukiya mu izina: ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDC akaba na Perezida w’iki gihugu, ry’Umugaba Mukuru w’ingabo ndetse n’irya guverinoma, ashimangira ko iki gikorwa cyabayeho kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Turukiya yiyongereye mu bindi bihugu byahaye RDC ubufasha muri iki gihe igisirikare cyayo gifite urugamba rutacyoroheye gihanganyemo na M23, nk’u Burusiya na bwo buherutse kuyiha intwaro zigezweho.





4 Responses
Turukiya yahaye igisirikare cya RDC intwaro ‘nyinshi’ zigezweho
Ababazungu ndabona bashaka gukomezi kibazo ubundi hariya M23 niyo kibazo kuko yaje ishaka kugaruramahoro isi idashaka ko congo yatekana ubundi bakayisahura bitwaje ko abayobozi bayo aribyitiriro.
Turukiya yahaye igisirikare cya RDC intwaro ‘nyinshi’ zigezweho
M23 munyaruke muzana utwo dukoresho tutaratora umugese
Turukiya yahaye igisirikare cya RDC intwaro ‘nyinshi’ zigezweho
IBYOBYOSE NTAKAMARO UMWANZI ATARI YAFATWA MBIRI IYUSHAKA AMAZIYUMWIMERERE UJYA KWISOKO YAYO AHO KWICA GITERA UZICE IKIBUMUTERA
Turukiya yahaye igisirikare cya RDC intwaro ‘nyinshi’ zigezweho
Murakoze kuzanira M23 ibikoresho bigezweho. Ubundi ni gute Congo ishaka intwaro zo kwica abana bayo??