fb_img_16136774684279200.jpg

Tuyisenge Jacques wa APR FC yateye ivi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jacques Tuyisenge, yateye ivi kuri uyu mugoroba asaba umukunzi we witwa Jordin ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ni umuhango wabereye i Nyamata mu Bugesera aho Jacques atuye akanabana n’uriya mukobwa bivugwa ko akomoka muri Uganda.

Ni nyuma y’igihe kirekire aba bombi bakundana.

Amafoto yagiye hanze agaragaza Jacques Tuyisenge yashinze ivi ku butaka, yambika uyu mukunzi we impeta.

Jacques Tuyisenge yateye ivi, mu gihe atakunze gushyira ku karubanda iby’urukundo rwe n’iriya nkumi nk’uko abandi basitari babigenza.

Hafi Tuyisenge aheruka kugaragaza uriya mwari ni ku itariki ya 19 Ukuboza mu mwaka ushize, ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Icyo gihe yagize ati: “N’urukundo rwose rundimo, nkwifurije isabukuru nziza y’amavuko yihariye. Ukwiye ibyiza byose giciro cyanjye kinini.”

Ku itariki nk’iriya mu mwaka wari wabanje na bwo Tuyisenge yari yakoresheje amagambo yuzuye urukundo yifuriza uriya mukobwa isabukuru nziza y’amavuko.

Tuyisenge yateye ivi mu gihe byari byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru bombi bakora ubukwe, gusa buza gusubikwa ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

fb_img_16136734392761994.jpg

fb_img_16136774684279200.jpg

fb_img_16136775860592494.jpg

tuyisenge250_1613676093585406.jpg

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *